Uwari Umukwe Wa Kabuga Yatakambiye Urukiko Kubera Konti Zafunzwe

Ngirabatware François na mushiki we Mukakayange Catherine batakambiye Urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ngo konti zabo zafatiriwe mu rugamba rwo guhiga Kabuga Félicien zifungurwe.

Mu ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko wabo Peter Robinson kuri uyu wa Gatatu, bavuze ko ku wa 11 Werurwe 2003 hagendewe ku cyemezo cya ICTR, konti za Ngirabatware na Mukakayange ziri muri banki y’i Bruxelles zafatiriwe.

Ni icyemezo cyafashwe bisabwe n’Ubushinjacyaha, bwasabaga inzego zitandukanye na za leta gufatira imitungo bwatekerezaga ko ari iy’abantu ba hafi ba Kabuga, ku buryo ishobora kwifashishwa mu gutuma akomeza kwihisha.

Uyu Ngirabatware mu 1995 yarongoye umukobwa wa Kabuga witwa Claudine Twagirihiwe, umwe mu bana 13 yabyaye. Nyuma baje gutandukana. Ni mu gihe Mukakayange ari mushiki wa Ngirabatware.

- Advertisement -

Me Robinson yavuze ko bagerageje gukoresha inzira zitandukanye zatuma bemererwa gukoresha ya mafaranga banyuze muri BNP Fortis Bank no mu nkiko zo mu Bubiligi, biranga kuko Guverinoma y’u Bubiligi yagombaga kubahiriza ibyemezo bya ICTR.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko imitungo yose ikemangwa igomba gukomeza gufatirwa igihe cyose Kabuga atarafatwa.

Mu nyandiko Ngirabatware yahaye umwavoka we ku wa 12 Mata yagize ati “Amafaranga ari kuri konti yanjye ni ayanjye. Nta na make yaturutse kuri Kabuga Félicien, nta n’inyungu afite ku mafaranga yanjye ayo ariyo yose.”

Ni nayo magambo yakoresheje avuga kuri konti ya mushiki we Mukakayange.

Nyuma y’igihe ashakishwa, Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ubu afungiye mu Buholandi mu gihe ategereje kuburana.

Me Robinson ubunganira yavuze ko kuba Kabuga yaramaze gufatwa, nta mpamvu yo gukomeza gufatira za konti zabo kubera ingingo yemerera Ubushinjacyaha “gukora ibishoboka byose mu gukumira ko ukekwaho icyaha yatoroka.”

Ati “Nta mpamvu ikwiye gutuma Urwego cyangwa ICTR bakomeza gukumira Ngirabatware na Mukakayange ku mafaranga yabo.”

Ibyo ngo bigahuzwa n’uko ya mafaranga atari aya Kabuga, bityo akwiye kurekurwa bene yo bakayakoresha.

Yakomeje ati “François Ngirabatware na Catherine Mukakayange babujijwe kugera ku mutungo wabo hafi imyaka makumyabiri kubera gusa ko Ngirabatware yari yarashakanye n’umwe mu bana 13 ba Kabuga. Turasaba umucamanza ku giti cye cyangwa inteko gutanga itegeko ryemeza ko Urwego cyangwa ICTR bitagifite inyungu mu gufatira konti za François Ngirabatware na Catherine Mukakayange.”

Igihe icyo cyemezo cyafatwa, Robinson yasabye ko ubwanditsi bwakimenyesha banki izo konti zirimo na Guverinoma y’u Bubiligi.

Ntabwo icyemezo cy’urukiko kiratangazwa.

Share This Article
1 Comment
  • Aba bayobozi nibo bangisha ubuyobozi abaturage ni gute umuturage bamuheza mugihirahiro bene akakageni?

Leave a Reply to Rukundo anasthase Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version