Yolande Makolo yanyomoje ibyatangajwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko RDF ifatanyije na M23 aribo baraye barashe i Goma ibisasu byahitanye benshi barimo n’impunzi z’ahitwa Mugunga.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 03, Gicurasi, 2024 nibwo amakuru y’iraswa ry’ibi bisasu byahitanye abaturage bivugwa ko bagera kuri 11 yatangajwe.
Icyakora indi mibare yo ivuga ko haguye abantu icyenda kandi abenshi muri bo ni abana n’abagore.
Hari mu masaha ashyira igicamunsi.
Icyo gisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga ubwo ingabo za RDC zari zihanganye n’abarwanyi ba M23 bagenzura imisozi ikikije Umujyi wa Sake mu bilometero bigera kuri 20 ujya i Goma.
Umuvugizi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller yahise atangaza ko kiriya gisasu cyavuye mu birindiro M23 isangiye n’ingabo z’u Rwanda, RDF.
Miller ati: “ Amerika yamaganye bikomeye igitero cy’uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23 cyagabwe ku nkambi y’abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z’abagera ku icyenda n’inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n’abana”.
Nta gihe kinini cyatambutse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo nawe atangaza ko ibyo Amerika ivuga nta kuri kubirimo.
Kuri X yanditse ati: “ Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo”.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n’Ingabo za RDC, FARDC.
Ati: “Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo bifashwa na FARDC”.
This is ridiculous Matthew, how do you come to this absurd conclusion? The RDF, a professional army, would never attack an IDP camp. Look to the lawless FDLR & Wazalendo supported by the FARDC, for this kind of atrocity. https://t.co/vtyawZLxBp
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) May 4, 2024
Bintou Keita uyobora ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wawo, yamaganye iki gitero ariko ntiyagira uruhande atangaza ko ari rwo rwarashe kiriya gisasu.
Yasabye ubuyobozi bwa DRC ko abakigizemo uruhare babihanirwa.
Umuryango w’abaganga batagira imipaka, Médecins Sans Frontières, MSF, wanenze icyemezo FARDC yafashe cyo gushyira imbunda mu baturage hagati; by’umwihariko mu nkambi z’impunzi.
Kuri MSF, iki ni ikibazo kuko gukora ibintu nk’ibyo mu gihe cy’intambara biba ari ugushyira abasivile mu kaga.