Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwibasiraga u Rwanda Yatawe Muri Yombi N’Inzego Z’Iperereza Za Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uwibasiraga u Rwanda Yatawe Muri Yombi N’Inzego Z’Iperereza Za Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2022 4:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite avuga ko umugabo witwa Obed Katureebe wari ufite urubuga yise RPFGakwerere rwahoraga rwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza za Uganda.

Umugore we avuga ko Kigali yashyize igitutu kuri Kampala ngo imute muri yombi ariko nta ruhande muzo avuga ruragira icyo ruvuga kubyo avuga.

Igitangaje ni uko uwafashwe yari asanzwe akora mu Biro by’Umukuru wa Uganda, akaba ari we uvugwaho kuba ari we warashinze ruriya rubuga RPFGakwerere rukorera kuri Twitter.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Nyakanga, 2022 nibwo Urwego rw’iperereza rwa gisirikare rwa Uganda, CMI, rwatangaje ko rufunze umugabo witwa Obed Katureebe wari usanzwe ukora mu kigo cya Uganda gishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru rya Uganda rwitwa Uganda Media Center.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni urubuga kandi rukorana bya hafi n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda witwa  Ofwono Opondo.

RPFGakwerere ikorera kandi no kuri Facebook , ikaba yaramaze igihe kirekire yibasira abayobora u Rwanda ndetse itangaza ibinyoma byinshi ku  Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ku rundi ruhande, abakoresha uru rubuga banyuzagamo bakibasira n’ubutegetsi bwa Kampala.

Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda, CMI, witwa Major Gen James Birungi aherutse kubwira The Monitor ko bafashe Obed Katureebe ngo bamubaze ibyerekeye amakuru bamaze iminsi bakira avuga ko ari we nyiri ruriya rubuga rwibasira abanyacyubahiro haba mu Rwanda no muri Uganda.

Umugore wa Obed Katureebe witwa Phiona Kanuuna aherutse kwandikira Ibiro bya Perezida Museveni amumenyesha ko umugabo we yashimuswe taliki 02, Kamena, 2022 kandi ko atamenye aho yarengeye.

- Advertisement -

Maj.Gen. Birungi yabwiye The Monitor ati: “ Umugabo we nitwe tumufite, ntagire ikibazo ngo hari ikindi yabaye. Turamufite hari ibyo turi kumubaza…”

Yunzemo ko umugore we[umugore wa Katureebe] amusura kenshi.

CMI ivuga ko nirangiza gusuzuma ibirego ikabihuza n’ibisobanuro bya Obed Katureebe izareba niba bikwiye ko arekurwa agataha iwe cyangwa niba yakomeza kuguma gukorwaho iperereza afunzwe.

Icyakora Madamu Katureebe avuga ko impamvu ikomeye yatumye umugabo we atabwa muri yombi ari uko hafi ‘abamubeshyera’ ko afite urubuga rwibasira ubutegetsi bw’i Kigali.

Ibaruwa yandikiye Perezida Museveni yageneye Kopi Lt  Gen Muhoozi Kainerugaba na Major Gen Birungi.

Ubwo The Monitor yabazaga Gen Birungi icyo avuga ku byo Madamu Kanuuna yashinjaga Uganda gukora ibisabwe n’u Rwanda, uyu musirikare mukuru yirinze kugira icyo abivugaho

Hagati aho Major General James Birungi uyobora ubutasi bwa gisirikara bwa Uganda aherutse guhura na mugenzi we uyobora ubutasi bw’ingabo z’u Rwanda n’ubwo ibyo baganiriye bitagiye ku mugaragaro.

Phiona Kanuuna avuga ko bahuye taliki 5, Kamena, 2022.

Umugore wa Katureebe avuga ko ubwo Gen Birungi yazaga mu Rwanda yazaniye amakuru inzego z’iperereza z’u Rwanda ari muri mudasobwa na telefoni zigendanwa za Katureebe.

 

TAGGED:BirungiCMIfeaturedNyakarundiRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yageze Muri Angola Mu Nama Iri Bumuhuze Na Tshisekedi
Next Article Major Willy Ngoma: Inyeshyamba Yigeze Kurinda Etiénne Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?