Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwo muri Airtel ati: “Nta gitutu dushyira kuri MTN, twe dukora ibyacu”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Uwo muri Airtel ati: “Nta gitutu dushyira kuri MTN, twe dukora ibyacu”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2020 1:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Pacifique Rugina Kabanda
SHARE

Ubwo Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikorabuanga Airtel Rwanda cyamurikiraga itangazamakuru ibiro bishya bizafasha abakiliya bayo kubona  serivisi zo guhererekanya amafaranga, umukozi wacyo yabwiye Taarifa ko mu kazi bakora nta gitutu bashyira kuri MTN ahubwo bo bakora akazi nk’uko bakagennye.

Pacifique Rugina Kabanda ushinzwe ishami ryo kwita ku bakiliya ba Airtel-Rwanda avuga ko serivisi nshya batangiza ziba zigamije inyungu z’abakiliya babo, ko nta gitutu bashyira ku wo ariwe wese harimo na MTN bahanganye ku isoko.

Kabanda Rugina avuga ko kuba batangije ibiro bishya byo kwakira abakiliya babo bagamije bakeneye serivisi z’amafaranga ari ikintu batekerejeho mbere ariko ko ibintu byose bikorwa gahoro gahoro.

Ati: “ Ntabwo ari igitutu dushyira kuri MTN cyangwa ku wundi wese ahubwo ni ibintu dukora biri muri gahunda yo guha serivisi nziza abatugana.”

Avuga ko hari ibigo bitanga serivisi za Airtel biri hirya no hino mu Rwanda kandi ko bazakomeza kongerera imbaraga mu bwinshi kugira ngo zigere kuri benshi bashoboka.

Kabanda avuga ko icyo bifuza ari uko abakiliya babo babona serivisi zose neza kandi mu buryo bunoze, zaba izerekeye guhamagara cyangwa guhanahana amafaranga.

Umwe mu baha serivisi abakiriya ba Airtel abitwa aba agents witwa Celestin Kubwimana  ashima ko begerejwe aho bakura amafaranga yo guha umukiliya uje abagana ashaka amafaranga menshi.

Yishimira ko ubwo babonye ahantu ho kuzajya babikuza amafaranga menshi bizatuma nta mukiliya ubura  amafaranga ayo ariyo yose yifuza.

Ati: “Hari ubwo umukiliya yazaga ashaka nka miliyoni ariko agasanga mfite Frw 500 000 kubona andi yuzuza Miliyoni bikangora, akigendera  kandi akagenda ababye. Ubu rero nishimiye ko azajya aza tukamuha amafaranga yose yifuza.”

Ku ruhande ariko asaba Airtel kuzashyiraho uburyo bwo kurinda amafaranga yabo kugira ngo najya ayobera ku bantu runaka, ajye agaruzwa byihuse.

Ibrahim Daramie na Rugira bafungura imwe muri centers zayo mu Mujyi wa Kigali
Kubwimana Celestin ashima ko Airtel ibegereje amafaranga
Iri ni iduka rya Airtel riri ahitwa KCT mu Mujyi

TAGGED:AirtelIgitutuKabandaMTN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Rwanda Launched 7 Brand New Service Centers
Next Article Amayeri mashya ya Kabila yo gukoma mu nkokora Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

Airtel Rwanda Yatangije Uburyo Bw’Ubutumwa Bukuburira Ku Batekamutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

MTN-Rwanda Yatangije Murandasi Y’Igisekuru Cya Gatanu, 5G

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Zo Mu Karere Zahuriye Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yasabye RIB Kwita Ku Bwenge Buhangano Mu Guhashya Ibyaha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?