Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwunganira Abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Yayipfobereje Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uwunganira Abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Yayipfobereje Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2023 9:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Accused Fabien Neretse (R) stand next to his lawyer Jean Flamme outside the palace of justice during an evacuation due to a bomb alert at the Jury Constitution of the Assizes trial, where Fabien Neretse, Emmanuel Nkunduwimye and Ernest Gakwaya are accused of war crimes during the Rwanda Genocide in 1994, at the Assizes Court of Brussels Capital, in Brussels, on November 4, 2019. (Photo by THIERRY ROGE / BELGA / AFP) / Belgium OUT (Photo by THIERRY ROGE/BELGA/AFP via Getty Images)
SHARE

Uwo ni Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin. Uyu mugabo yavugiye mu rukiko ko mu Rwanda habaye Jenoside enye. Byarakaje inteko iburanisha ihita imuhagarika kubera ko ibyo yavugaga byari bihabanye n’icyaburanaga.

Uwunganira abarege muri uru rubanza witwa  Me Martin Andres Karongozi yanenze imyitwarire ya mungezi we Me Jean Flamme avuga ko atari ubwunganizi ahubwo ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikorewe mu rukiko.

Mu rukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi niho haraya habereye iri buranisha rititabiriwe na Pierre Basabose kubera ko arwaye.

No mu iburanisha rya mbere ntiyitabye kubera iyo mpamvu n’ubundi y’uburwayi.

Ubwo Me Flamme yahabwaga ijambo yagaragaje ko atemera ibyabaye byose mu Rwanda, avuga ko ‘ari ibihimbano’ nyuma kandi ko byatewe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Me Flamme yavuze ko mu Rwanda hakozwe Jenoside enye: iyakorewe Abatutsi, Abahutu n’Abatwa n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kubivuga, abacamanza bamuhagaritse, bagaragaza ko aho kunganira ari kwibasira inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Me Karongozi avuga ko n’ubwo Me Flamme afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga mu rubanza, ariko uwo yunganira nawe akenewe kumvwa.

Avuga  ko atari we uzajya anasubiriza ukekwa ku bijyanye n’ibyaha akekwa ko yakoze.

Ati “Dukeneye kumva Basabose. Ni ibintu bigomba kwigwaho. Ntabwo bishoboka ko asaba ibintu bibiri bitandukanye birimo kugira uburenganzira bwo kuburana kandi avuga ko atari bubashe kuburana bijyanye n’uburwayi. ”

Ikindi ni uko ngo asanga ibitekerezo bya Me Flamme atari ibya Basabose yunganira.

Asanga bishoboka cyane ko ari  imyemerere ye bwite yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa mu buryo butandukanye burimo n’ubufifitse.

Me Karongozi avuga ko urubanza rwa Basabose na mugenzi we rufite umwihariko w’uko ari abantu basanzwe ugereranyije n’abagaragaye mu manza zabanje.

Ngo n’ubwo batari mu bacuze umugambi, ariko ngo bagaragaje ubushobozi buhambaye mu kwica Abatutsi.

Uru rubaye urubanza rwa Gatandatu u Bubiligi buri kuburanishamo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

TAGGED:AbatutsiBasabosefeaturedFlammeGupfobyaJenosideUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mossad Yasohoye Video Ingabo Za Israel Zibohora Abaturage
Next Article Kigali: Bisi 20 Za Mbere Zitezweho Koroshya Urujya N’Uruza Zahageze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?