RDF Yitandukanyije n’Imirwano Yubuwe Na M23, Ivuga Ko Yaturutse Muri Uganda

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ntaho buhuriye n’imirwano yatangijwe n’umutwe wa M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahubwo ko abo barwanyi baturutse muri Uganda ari na ho baje gusubira.

Ubwo iyo mirwano yatangiraga mu ijoro ryo ku Cyumweru, hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bavuze ko abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda, imvugo yanashimangiwe n’ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda.

Ni ibitero byagabwe muri Rutchuru, maze abo barwanyi bigarurira uduce twa Runyoni na Chanzu, twakoreshejwe nanone n’umutwe wa M23 mbere yo gitsindwa mu 2013.

Mu itangazo yasohoye, RDF yavuze ko “nta ruhare ibifitemo ndetse idashyigikira ibikorwa ibyo ari byo byose by’umutwe wahoze witwa M-23.”

- Advertisement -

Yatangaje ko uyu mutwe wa M23 ujya kugaba ibitero wambutse uturuka muri Uganda aho ufite ibirindiro.

Yakomeje iti “Umutwe wahoze ari M23 uvugwa ntabwo wigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga DRC mu 2013, ahubwo wagiye muri Uganda aho iki gitero cyaturutse, ari naho uwo mutwe witwaje intwaro waje gusubira.”

“Amakuru yose ari mu itangazamakuru cyangwa y’abayobozi mu karere, ko umutwe wahoze ari M23 waturutse cyangwa waje gusubira mu Rwanda, ni icengezamatwara rigamije guhungaanya umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na DRC.”

Ubwo M23 yatsindwaga urugamba mu 2013, Sultan Makenga wari uyoboye uyu mutwe, hamwe n’ingabo yari ayoboye bahungiye muri Uganda, babanza gushyirwa mu nkambi ari baza kuzisohokamo.

Ubwo imirwano yatangiraga, abaturage benshi bari bahunze ibice bya Jomba, ariko ubu nibura 80% by’abaturage bose bamaze gusubira mu byabo. Benshi bahungiye muri Uganda.

Uduce twari twafashwe n’uriya mutwe ubu turagenzurwa n’ingabo za Congo, FARDC.

Abahoze bagize umutwe wa M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi ko yananiwe kubahiriza amasezerano ya Nairobi, yagezweho ku bwa Joseph Kabila wamubanjirije agamije guhagarika intambara wari watangije.

Uyu mutwe uvuga ko ahubwo ko ushobora gusubukura urugamba ndetse ugasatira umujyi wa Goma. Ni umujyi n’ubundi M23 yigeze gufata mu mwaka wa 2012.

Ku Cyumweru ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yaburiye abaturage bayo ko “hari amakuru ko hashobora kuba igitero i Goma. Umutekano wakajijwe mu mujyi.”

Inyeshyamba Bikekwa Ko Ari M23 Zagabye Ibitero Muri Rutshuru

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version