Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Vital Kamerhe Wari Uherutse Gufungurwa ‘Yavuye’ Mu Gihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Vital Kamerhe Wari Uherutse Gufungurwa ‘Yavuye’ Mu Gihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2022 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru atangarizwa kuri Twitter na bamwe mu banyamakuru bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aremeza ko Vital Kamerhe yaraye yuriye indege ajya mu gihugu batatangaje.

Birakekwaho yaba yagiye kwivuza ariko nyirubwite we ntacyo arabivugaho.

Uyu mugabo uri mu banyapolitiki bazwi cyane mu gihugu cye yari aherutse kurekurwa by’agateganyo nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

#RDC: Plusieurs sources confirment ce soir, le voyage de Vital Kamerhe qui a quitté le pays ce lundi dans la soirée pour des soins appropriés à l'étranger

— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) January 3, 2022

Yarekuwe tariki 06, Ukuboza, 2021 nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza kubera icyaha yabamijwe cya ruswa no kunyereza amafaranga Leta ya Felix Tshisekedi yari yarateguriye kubaka ibikorwa remezo byo kuzamura ubukungu mu gihe cy’iminsi 100 ya mbere y’ubutegetssi bwe.

Urukiko rwari rwarakatiye Vital Kamerhe igifungo cy’imyaka 20 ariko cyaje kugabanywa kigirwa imyaka 13.

Ikinyamakuru kitwa Africa Report giherutse kwandika ko irekurwa rya Kamerhe ryatewe n’uko abamuburanira beretse abacamanza ko nta mpamvu yo gukomeza kumufunga kuko hari benshi basangiye ariya mafaranga ariko bakidegembya bityo ko bidakwiye ko ari we uyaryozwa wenyine.

Icyemezo cyafashwe cyari icyo kumurekura by’agateganyo none amakuru aravuga ko yiriye indege ava mu gihugu.

Umunyamategeko wabigizemo uruhare rukomeye ni uwitwa Pulusi Eka Hugues, uyu akaba ari umwe mu banyamategeko bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Biravugwa ko yagiye kwitabwaho…

Andi makuru ava i Kinshasa avuga ko Vital Kamerhe yuriye indege ifite pulake 9H-GRS ajya mu Bubiligi ‘kwitabwaho.’

Bivugwa ko iyi ndege yamujyanye i Bruxelles ihagera saa tanu z’ijoro zibura iminota itanu. Ngo yari ari kumwe n’umugore witwa Hamida Kamerhe.

Vital Kamerhe afite imyaka 62 y’amavuko. Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018, Kamerhe yari ashyigikiye Felix Tshisekedi, uyu amaze gutsinda amuhemba kuba Umuyobozi mukuru w’ibiro bye.

Muri izi nshingano niho bivugwa ko yaririye miliyoni 50$ zari zigenewe ibikorwa byo kuzahura ubukungu muri gahunda y’iminsi 100 Perezida Tshisekedi yari yihaye.

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba koko Kamerhe yajyanywe mu Bubiligi no kwivuza cyangwa yahunze igihugu.

TAGGED:CongofeaturedKamerheTshisekediUrukikoVital
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imishahara y’Abarimu Muri RDC Yibwe
Next Article Hadutse Ubundi Bwoko Bwa COVID, Bwihunduranyije Inshuro 46
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?