WHO/OMS Yaburiye Isi Ko Hashobora Kwaduka Indi COVID-19 Ikaze

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima, WHO/OMS, rivuga ko mu gihe kiri imbere kandi kitarambiranye ku isi hazaduka ubundi bwoko bwa COVID-19 bwihinduranyije bwandura vuba kandi bukazahaza benshi.

WHO/OMS yibutsa abatuye isi ko iriya virus igihari kandi yica bityo ko batagombye gukomeza kwirara.

Muri uyu mwaka(2022) hari ibindi WHO/OMS ivuga ko bizagera ku batuye isi bitewe n’iki cyorezo.

Ni ibintu bitatu:

Hari ikintu cyiza, ikintu gishoboka n’ikintu kibi kurushaho.

Umuyobozi mukuru wa ririya shami Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko ubumenyi abahanga bafite kuri iriya virusi bubereka ko izakomeza gukura.

Ni virusi ifite amayeri menshi yo kwihinduranya kugira ngo ibone uko ibaho.

Icyiza muri ibi,  ni uko mu gukomeza kwihinduranya kwayo, izajya ihura n’ubudahangarwa bw’imibiri y’abantu bikingije bityo ntibazahaze.

Gusa kwikingiza ntibivuze kutazandura ubuziraherezo.

Bizwi ko urukingo rugira igihe runaka rukomeza umubiri n’igihe runaka izo mbaraga zarwo zigabanuka bikaba ngombwa ko uwakingiwe yongera gukingirwa.

Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko mu gihe kiri imbere bizaba ngombwa ko abantu bakuze cyangwa abandi bafite umubiri udafite ubudahangarwa bukomeye bongera gukingirwa.

Ubuyobozi bukuru bwa WHO/OMS buvuga ko n’ubwo bigaragara ko abantu muri rusange bikingije, icyagaragaye ari uko mu minsi iri imbere ubwo abantu benshi bazaba baragejeje igihe cyo kongera kwingiza, hagati aho hashobora kuzaduka COVID-19 yihinduranyije ikaza yanduza kandi irembya cyane.

Niyo mpamvu ubuyobozi bwa WHO/OMS busaba abayobozi mu bihugu binyamuryango bya WHO/OMS gukomeza gukingira ababituye.

Umukozi w’iri shami ushinzwe gukurikirana uko gukingirwa bikorwa ku isi witwa Maria Van Kerkhove avuga ko n’ubwo abantu bikingije ari benshi kandi bikaba bigikomeje, virusi ya COVID-19 igifite imbaraga.

Ngo nk’uko imbonerahamwe z’uko ubwandu bw’iki cyorezo buhagaze ku isi ibyerekana  mu Cyumweru gishize, abantu miliyoni 10 ku isi hose banduye COVID-19.

Muri bo  abantu 45 000 yarabahitanye.

Ni imbonerahamwe bita WHO Coronavirus (COVID-19) Situation Dashboard.

Iyi mbonerahamwe yerekana ko Afurika ari yo ifite ubwandu bucye n’aho u Burayi bukaba ubwa mbere mu kwandura

Uyu mubare kandi ni muto bitewe n’uko hari ibihugu bitagipima abaturage babyo kubera kwirara ngo ubwandu bwarahagaze.

Bivuze ko imibare igera muri WHO/OMS ari micye ugereranyije n’uko ikibazo giteye mu by’ukuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version