Intambara Ya Ukraine N’u Burusiya Iri Kutugiraho Ingaruka Mu Bukungu- Min Biruta

Ubwo yasubizaga ikibazo cyabazaga uko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine iri kugira ingaruka ku Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yasubije ko ingaruka nyinshi ku Rwanda ari iz’ubukungu.

Abihurijeho na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa nawe uherutse kuvuga ko u Rwanda ruri gushaka ahandi rwajya rukura ingano zo gukoresha kuko inyinshi rwakoreshaga zavaga mu Burusiya na Ukraine kandi ibi bikaba biri mu ntambara birwana hagati yabyo.

Biruta nawe yabwiye abo mu Kigo Atlantic Council ko n’ubwo u Rwanda ruri kugerwaho n’ingaruka ziriya ntambara cyane cyane iz’ubukungu, ruri kureba uko rwabyikuraho, rugashakira ibisubizo ahandi.

Ubusanzwe ibihugu bitatu bya mbere ku isi byeza ingano ni u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya.

- Advertisement -

Ku rubuga rwa worldpopulationreview.com handitseho ko uretse ibyo bihugu bitatu tuvuze haruguru, ibindi birindwi byeza ingano nyinshi ari ibi bikurikira:

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, u Bufaransa, Pakistan, Ukraine, u Budage na Turikiya.

Nk’uko Biruta abivuga, muri ibi bihugu byose u Rwanda ntiruzabura ahandi rwakura ingano zo gukoresha.

Mu kiganiro cye na bariya bahanga twavuze haruguru, Minisitiri Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Amerika umaze igihe kandi wabaye ingirakamaro ku Rwanda mu ngeri nyinshi.

Yavuze ko kuba Amerika yarafashije u Rwanda guhangana na COVID-19 iruha inkingo zayo n’ibindi bikoresho mu kuyirwanya nacyo ari ikintu cyo kwishimira.

Kuri iyi ngingo, Biruta yongeyeho ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri gufasha abahanga bo mu Rwanda kugira ubumenyi n’ikoranabuhanga buhamye buzabafasha mu gukora inkingo uruganda rwazo nirwuzuzwa mu Rwanda.

Leta zunze ubumwe z’Amerika  ni kimwe mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda zarufashije mu bihe bikomeye rwaciyemo.

Ambasaderi wazo mu Rwanda ucyuye igihe Peter Vrooman ari mu bafashije u Rwanda kubona inkingo n’ibindi bikoresho rwafashishije mu guhangana na kiriya cyorezo.

Taiki 28, Nyakanga, 2021 nibwo yatangaje ko muri uyu mwaka( 2022) azaba yushe ikivi cye mu Rwanda agakomereza akazi muri Mozambique.

Vrooman yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version