Willy Nyamitwe Yagizwe Ambasaderi W’Uburundi Muri Israel

Ambasaderi Willy Nyamitwe wari waramamaye cyane ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza kubera kwibasira u Rwanda arushinja gukorana n’abari bagiye guhirika ubutegetsi yagizwe Ambasaderi w’Uburundi muri Israel.

Impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Israel yazigejeje kuri Perezida wa Israel Isaac Herzog.

Nyamitwe yari asanzwe ahagarariye igihugu cye muri Ethiopia ariko agakurikirana n’inyungu z’Uburundi muri Ethiopia, Chad, Sudani y’Epfo no muri Djibouti.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version