Yahisemo Gukoresha Amafoto Ngo Asangize Abandi Ubwiza Bw’Ibidukikije

Emmanuel Kwizera ni umusore ukora umwuga wo gufotora. Akomoka mu Karere ka Kayonza ariko akunze gukorera akazi ke mu Mujyi wa Kigali. Ubu afite imyaka 25 y’amavuko.

Avuga ko yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa New Life Christian High School.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye yatangiye kwitegereza uko abantu babayeho, uko ibinyabuzima bibaho mu byanya bukomye n’ahandi hamukikije.

Ati: “ Ni ko ndicara ntekereza uburyo nabinyuzamo nsanga ntakindi uretse gukoresha ifoto. Ifoto ishobora guhagarika igihe kandi yerekana uko umuntu yabayeho ejo hashize igatanga n’ishusho y’uko azaba ameze ejo hazaza. Mu ifoto niho honyine hashobora kuguha amakuru bidasabye inyandiko iyiherekeje. Ifoto ikwereka ko runaka ababaye, yishimye n’ibindi.”

- Advertisement -

Emmanuel Kwizera avuga ko uko yakomezaga akazi ke ko gufotora byatumwe akomeza gukunda amafoto bimutera umurava n’umwete wo kwiga gufata ifoto nziza igaragaza neza icyo ashaka.

Yize gufata ifoto ishobora gukora ku marangamutima y’uyibonye.

Ati: “Bityo niyemeje kuvuganira rubanda nkoresheje ifoto.”

 Urugendo rw’akazi ke ka gafotozi…

Emmanuel Kwizera yabwiye Taarifa ko umwuga we yawutangiye afatisha amafoto telefoni igendanwa.

Nyuma yaje  kwifashisha ‘cameras’ ziciriritse.

Ifoto y’umukororombya yerekana ikirere cyose uko giteye

Mu muryango we ngo babonaga ko ibyo ari gukora ntaho bizamugeza, bakamugira inama yo kubireka.

Bavugaga ko hari ibindi ashoboye, byazamugirira akamaro kurusha gufotora ariko yanze gucika intege.

Mu rwego rwo kunoza umurimo we, yagiye gukora amahugurwa mu kigo  kitwa Kigali International Art College.

Ubumenyi yavanye yo yabwongeresheje ubundi yakuraga ku mbuga nkoranyambaga harimo na YouTube.

Yaje gutangira gushyira mu bikorwa ibyo yize, atangira gufotorera ikigo kitwa New Life Bible Church.

Hagati aho, yafotoreraga n’ibindi bigo nka Rwanda Cricket Association, We Rise Together Rwanda, Onesight Association na European Union.

Ifoto y’intore zihamiriza

Kwizera avuga ko muri ako kazi kose hari ingorane yahuraga nazo, bikamusaba ubwitange no kwitonda kugira ngo adatakaza akazi cyangwa icyizere mubo bakoranaga.

Mu kazi yakoraga aho hose, yungukiyemo ubumenyi bwo gufotora neza ndetse no gukorana n’abantu bafite imico itandukanye, bakunda ibintu binyuranye.

Ubutumwa ku bandi…

N’ubwo akiri muto, Emmanuel Kwizera avuga ko iyo umuntu adacitse intege mu kazi akora, akenshi bimuteza imbere.

Guha agaciro akazi ni ingirakamaro kuri we kandi abishishikariza n’abandi.

Asaba abashaka kumuha akazi cyangwa indi nyunganizi ko bamwandikira kuri Instagram ye yitwa The visuals-africa.

Emmanuel Kwizera mu kazi
Ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko
Mu cyumba atunganyirizamo amashusho

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version