Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yapfuye Ajya Gukiza Umufana Wa Arsenal N’Uwa Manchester
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Yapfuye Ajya Gukiza Umufana Wa Arsenal N’Uwa Manchester

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2023 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri bo muri Uganda bari gukurikiranwa na Polisi nyuma y’uko hari umuntu uherutse guterwa icyuma mu rubavu ubwo yari aje gukiza abafana besuranaga hasi nyuma yo kutumvikana k’ukuntu Arsenal FC itsindwa na Manchester City ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Uwapfuye yitwa Allan Kakumba akaba yari umuyobozi w’urubyiruko mu gace yari atuyemo.

Daily Monitor ivuga ko uriya mugabo yapfuye aguye kwa muganga azize kuva cyane kubera icyuma yari yatewe mu rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala witwa Luike Owesigire avuga ko bidatinze abakekwaho kwica uriya mugabo bari bigezwe mu rukiko bidatinze.

Oweyesigire avuga ko nyakwigendera yagiye gutabara murumuna we witwa Titus Kyendo usanzwe ufana Arsenal wari wafatanye n’undi mufana wa Mancester City, nibwo bamuteraga icyuma kiramuzahaza.

Bisa n’aho yitangiye murumuna we.

Mu gihe iyi dosiye ikivugwa cyane, hari undi mufana wa Arsenal wigeze kwicirwa ahitwa Adjumana muri ‘district’ ya West Nile.

Uwapfuye icyo gihe ni Richard Ukuyo ubwo yakubitwaga ikintu mu mutwe azira impaka n’abafana na Manchester United.

Icyo gihe bwo Arsenal yari yatsinze Man U.

Polisi ivuga ko Ukuyo yari umufana wa Arsenal w’icyogere hose.

Uganda ni kimwe mu bihugu  by’Afurika bifite abafana b’amakipe yo mu Bwongereza bakomeye kandi batajya imbizi iyo hari iyatsinzwe hanyuma abandi bakabogeraho uburimiro.

Abafana ba Arsenal muri Uganda ntibajya imbizi n’abandi bakipe akomeye mu Bwongereza.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru hirya no hino ku isi muri iki gihe bavuga ko warushijeho gukundwa no guteza akaga aho waziyemo ibintu byo kuraguza umutwe no gusheta amafaranga, babyita ‘betting’.

Kuba Arsenal isa n’iyazutse muri iki gihe hari abo byagaruriye imbaraga zidasanzwe mu gufana k’uburyo kumva ko yatsindwa bidapfa kwemerwa.

Hari ubwo abafana ba Arsenal bagiye mu muhanda kwishimira intsinzi yari yavanye kuri imwe mu makipe akomeye, babikora batatse uruhushya Polisi yo muri Jinja ariko icyo gihe baraye muri gereza bazira ko bahungabanyije umudendezo rusange w’abaturage.

TAGGED:AmaguruArsenalIkipeIntsinziPolisiUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Equatorial Guinea: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe
Next Article Abikorera Ni Ingenzi Mu Kubaka Ibyo Afurika Ikeneye- Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Amakipe Ya Volley Azahatanira Igikombe Cy’Intwari Yamenyekanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?