Umusore w’imyaka 21 y’amavuko witwa Harry May yemeye ko yateye umwami w’u Bwongereza Charles III igi ubwo yari aciye mu gace Harry atuyemo.
Uyu musore yabwiye urukiko ko yabitewe n’umujinya w’uko abatuye mu gace ke babayeho nabi.
Bisa n’ubutumwa yashakaga guha umwami ngo azibuke ko nabo ari Abongereza nk’abandi.
Uyu musore yateye umwami w’u Bwongereza igi taliki 06, Ukuboza, 2022 ariko urukiko rw’i Westminster yarubwiye ko kumva ngo umwami yaje mu gace kabo byari nko kubashinyagurira.
Urukiko rwamuhanishije kwishyura amande ya £100.
Ubwo yamuteraga igi, umwami Charles III yahungishijwe n’abashinzwe umutekano we, bamwigiza ku ruhande ariko nyuma akomeza urugendo rwe n’amaguru.
Uwabikoze bahise bamuta muri yombi.
Umushinjacyaha witwa Jason Seetal yavuze ko igi uriya musore yateye umwami ryamuguye hafi ariko ntiryamushwanyukiraho.
Uyu musore mu rukiko ubwo yakatirwaga yaruciye ararumira.
Umwunganira ari we Alex Benn yavuze ko umukiliya we yicuza icyo yabikoreye kandi ngo yiteguye kwemera ingaruka zabyo zose.