Nyarugenge: Ikamyo Yagonze Imodoka Ya RDF

 Amakuru Taarifa igikurikirana aravuga ko hari ikamyo yagonze imodoka ya RDF uyiturutse imbere. Byabereye mu muhanda umanuka mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Hashize iminota igera kuri 40 bibaye.

Umugabo witwa Innocent wahaciye bikiba yabwiye Taarifa ko ikamyo yamanukaga iva Rubavu umushoferi ayikase ntiyashobora kuyiringaniza nibwo yagongaga Land Cruiser ya RDF.

Iyavaga i Rubavu yari ikamyo ya rukururana itwara sima ariko ifite nomero ziyioranga zo mu mahanga.

- Advertisement -

Imodoka ya RDF yo yazamukaga iva i Kigali.

Innocent yatubwiye ko uwari utwaye ikamyo yavunitse akaguru n’akaboko ndetse nyuma twamenye ko bamujyanye kumuvurira i Kanombe.

Icyakora Polisi yatabaye.

Turacyashakisha amakuru arambuye kuri iyi mpanuka ije ikurikira indi iherutse gukorwa na bisi yari ijyanye abana ku ishuri ahitwa ku Irebero igahitamo umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version