Abasesenguzi bavuga ko kuba Abahuti bamaze kugenzura icyambu cya Mokha bishobora kubaha umwanya mwiza wo gukomeza kugaba ibitero ku bwato bwa Arabia Saoudite buca hafi aho cyangwa kubangamira ubwikorezi bwo mu nyanja.
Nyuma y’amakuru avuga ko Mokha yafashwe, igiciro cya peteroli ya Brent, ikoreshwa nk’igipimo ku isoko mpuzamahanga, cyazamutse kirenga $ 105 ku kagunguru, kikagera ku rwego rwo hejuru mu mezi menshi yari ashize.
Adam Baron, impuguke kuri Yemen mu kigo New America i Washington, yavuze ko gufatwa kwa Mokha bishobora kuba imwe mu mpinduka zikomeye zabaye mu ntambara ya Yemen mu myaka ya vuba.
Abahuti bashobora gukomeza berekeza mu majyepfo
Abasesenguzi bavuga ko Abahuti bashobora gukomeza berekeza mu Majyepfo, bagashaka gufata ibindi bice biri hafi ya Bab al-Mandab ndetse n’ikirwa kiri muri iyo nzira y’amazi.
Iyo bibashobokera kandi Abahuti baba baregereye cyane ahantu h’ingenzi mu bwikorezi bwo mu nyanja.
Bab al-Mandab ni imwe mu nzira z’ingenzi ubwato butwaramo ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli hagati y’Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abarabu bucamo.
Hari impungenge ko niba Abahuti bakomeje kwagura ubutegetsi bwabo muri ako gace, bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga, ku bwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse no ku isoko rya peteroli.
Impuguke Adam Baron yavuze ko ibyo bishobora gutuma Bab al-Mandab no mu muhora wa Hormuz, izindi nzira ebyiri zikomeye cyane ku bwikorezi bw’ibicuruzwa na peteroli, ziba mu bice Iran n’abafatanyabikorwa bayo bashobora kugiramo uruhare rukomeye.
Abahuti bavuga ko badashaka kwigarurira Yemen yose
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ishyigikiwe n’Abahuti yavuze ko ubwikorezi bwo mu nyanja butekanye, inatangaza ko imirwano yo mu Burengerazuba bwa Yemen, aho Mokha iherereye, yamaze guhagarara.
Mohammed al-Bukhaiti, umwe mu bayobozi ba politiki b’Abahuti, yavuze ko intego yabo ari “kugarura ubusugire n’ubwigenge bwa Yemen” no guhangana na Saudi Arabia, aho kuba kwagura gusa ubutaka bagenzura.
Yavuze kandi ko andi matsinda yo mu Majyepfo ya Yemen ashobora gukomeza kugenzura ibice asanzwe afite kugeza igihe habaye ibiganiro bya politiki bigamije gushaka umuti w’amakimbirane.
Al-Bukhaiti yashinje ingabo za Lt. Gen. Tareq Saleh kurenga ku gahenge ku mabwiriza ya Saudi Arabia, avuga ko ari yo mpamvu Abahuti bazirwanyije.
Ingabo za Tareq Saleh zasubiye inyuma
Lt. Gen. Tareq Saleh ni umwe mu bayobozi b’ingabo zari zishinzwe kugenzura Mokha kandi zishyigikiye Guverinoma ya Yemen.
Ku wa Kane, Saleh yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yahaye amabwiriza ingabo ze yo kongera kwishyira ku murongo no gushyiraho icyicaro gishya cy’ubuyobozi ahantu hatekanye, mu biganiro n’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Saudi Arabia.
Abayobozi bo muri ako gace bavuze kandi ko ingabo ze zasubiye inyuma ziva nibura ku birwa bibiri byo mu Nyanja Itukura, ari byo Hunaish na Zuqar.
Kwigarurira Mokha rero bishobora guhindura imiterere y’imirwano muri Yemen, ariko cyane cyane bikongera impungenge ku mutekano w’inzira ya Bab al-Mandab, imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi bwo mu nyanja ku Isi.

