Byemejwe Ko Niwenshuti Ari Uhagarariye Urubyiruko Mu Nteko

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ku mugaragaro ko Ben Niyonshuti ari we watorewe guhagararira urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite.

Ku italiki 02, Nzeri(9), 2026 nibwo uru rwego rwa Leta rwemeje ko uyu ari we wahize abandi bari bahanganiye uyu mwanya barengaga 40

Yatsinze afite ijanisha rya 23,9% aba ari we uhiga abandi 53 bari bawushaka ngo basimbure uwari uwurimo wari umaze igihe gito yeguye, uwo akaba ari Venuste Icyitegetse weguye ku italiki 11, Kanama, 2026 kubera ibyo yise ‘impamvu bwite’

Icyitegetse yari yaratorewe guhagararira urubyiruko mu matora yabaye mu 2024.

Ben Niyonshuti azuzuza imyaka 27 mu Ukuboza, 2026, akaba yaravukiye kandi agakurira muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree) mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze yakuye muri University of Kigali.

Yari asanzwe akorera mu kigo kitwa GovernWell Rwanda, ashinzwe Imiyoborere, Ingamba no kunoza imikorere muri GovernWell Rwanda.

Uruhare rwe mu buyobozi bw’urubyiruko rwatangiye mu 2017, ubwo yatangiraga gukorera mu nzego z’urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.

Nyuma yaje gukomeza kuzamuka no guhabwa inshingano ku rwego rw’Umurenge.

Aherutse kubwira bagenzi bacu ba The New Times ko mu nshingano ze mu Nteko azaharanira ko ijwi ry’urubyiruko ryumvikana kurushaho, agaharanira ko rubona imirimo; ari nako rukomeza kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Indi ngingo avuga ko azashyiramo imbaraga ni ugushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukorwa kinyamwuga, butari ubwa gakondo kandi ibyo rukeneye ngo burubyarire umusaruro rukabibona.

Intego ye ni ukumva ibibazo n’ibitekerezo by’urubyiruko, kuruhagararira mu buryo buboneye no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *