Yibiye Imodoka Nyabugogo Afatirwa Rubavu Yayikuyemo Moteri

Umugabo wari usanzwe ukoreshereza imodoka mu Mujyi wa Kigali aherutse kuyibwa n’umukanishi. Uwo mukanishi yayibiye Nyabugogo aza gufatirwa mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu yayikuyemo moteri ngo ayigurishe ukwayo.

Ibindi byuma by’iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari yabisize mu Murenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Yibwe n’uwo yizeye…

Mbere y’uko iriya modoka yibwa, nyirayo yari asanzwe ayogeshereza muri kimwe mu binamba by’i Kigali.

Yari asanzwe ajya kuyikoresha mu igaraje ucyekwaho kuyimwiba yakoreragamo.

Kubera ko yari azi koza neza imodoka muri rusange, niwe wogerezaga uwo mugabo iriya modoka, akamusigira kontaki ngo aze no kuyishyushya moteri.

Uwo munamba yaje kugira igitekerezo kibi cyo gucurisha indi kontaki imeze nk’iy’iyo modoka arangije  arayibika.

Kubera ko yari azi amabara y’iyo modoka n’uko iteye, yaje kuyibona aho yari iciye muri Nyabugogo atega moto arayikurikirana. Amaze kubona ko nyirayo ayiparitse, undi yahise ayijyamo arayitwara.

Nyirayo yarayibuze ahita abimenyesha Polisi itangira gushakisha.

Nyuma y’igihe runaka, haje gufatwa umugabo w’imyaka 39 y’amavuko ubwo yari agiye kugurisha iriya moteri mu bakiliya be bo mu Murenge wa Gisenyi muri Rubavu.

Yafashwe ku Cyumweru taliki 23, Nyakanga, 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko gufata iriya modoka byaturutse ku makuru yatumye hatangira iperereza, akaba yaratanzwe na nyiri imodoka ikibwa.

CP Kabera ati: “ Uwibwe imodoka yari asanzwe ajya kuyikoresha mu igaraje ucyekwaho kuyimwiba yakoreragamo, ndetse akaba ari nawe uyimukorera. Byaje kumenyekana ko mu gukora iyo modoka muri Gicurasi yayikuyemo urufunguzo rwayo (Kontaki) ajya gucurishamo urundi ararusigarana.”

Avuga ko icyo gihe nyiri imodoka yaje agasanga imodoka ye yakize arishyura arigendera kugeza ku italiki ya 17, Nyakanga, 2023 ubwo yaje kuyibura aho yari yasize ayiparitse Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe, akabimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko hakomeje gushakishwa ibindi byuma byayo baza kubisanga mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho ukekwaho buriya bujura yari asanzwe atuye.

Uwafashwe yabwiye Polisi ko mu kuyiba yateze moto akurikira nyiri imodoka kugira ngo abone aho ayiparitse.

Yahise agenda arayatsa ayijyana Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, akuramo moteri n’ibindi byuma by’ingenzi, arayifunga ayisiga aho ajya gushaka abakiliya.

CP Kabera yashimiye nyir’imodoka wahise wihutira gutanga amakuru kugira ngo ihite itangira gushakishwa.

Polisi isaba abantu kujya bagira amakenga

Yabukije abatunze ibinyabiziga ko bagomba kubirindira umutekano bakazirikana ko hari abakanishi

Yongeye kuburira abajura ko ibyo barimo ntacyo bizabungura.

Nyuma yo gusubizwa imodoka ye, n’akanyamuneza kenshi, uwari yayibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarihutiye kuyishakisha ikaboneka bidatinze.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version