Muri CHOGM Mu Rwanda Haburijwemo Ibitero By’Iterabwoba

Bimwe mu bika biri muri Raporo y’impuguke za UN iherutse gusohoka ku byerekeye uko umutekano wifashe mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, bivuga ko ADF yari yarateguye ibitero mu Rwanda mu gihe cya CHOGM.

Byaje kuburizwamo ni uko abayobozi babiteguragal, bishwe.

ADF kandi yateguraga n’ibitero i Kampala ndetse n’i Goma.

Mu migambi y’abarwanyi ba ADF harimo no kuzagaba ibitero mu Rwanda bikadurumbanya imigendekere ya CHOGM yabereye mu Rwanda guhera Taliki 20 kugeza taliki 25 Kamena, 2022.

- Advertisement -

Ikinyamakuru cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo dukesha iyi nkuru cyitwa Actualité.cd kivuga ko abanditse iriya raporo babwiwe na bamwe mu  bakoraga mu iperereza rya DRC ko biriya bitero byaburijwemo n’uko abayobozi ba ADF bamwe baburiwe irengero abandi baricwa biramenyekana.

Byaciye intege abari muri uriya mugambi.

Bamwe mu barwanyi ba ADF bari bikusanyirije i Goma ngo abe ari ho bategurira ibitero ku Rwanda.

Ku ruhande rw’ibitero byategurwaga muri Uganda, uwari ushinzwe kubitegura yitwaga Meddie Nkalubo ndetse n’undi witwa Musa Baluku.

Aya makuru atangajwe asanga andi yatangajwe mu mezi menshi ashize aho Polisi y’u Rwanda na RIB barekaga abanyamakuru abantu bafatanywe ibikoresho biturika bivugwa ko bari bazaturikirize muri Kigali City Tower.

Icyo gihe abantu 13 nibo beretswe itangazamakuru bakaba barafashwe ku matariki atandukanye.

Abafashwe icyo gihe bemeye ko bateganyaga gutera ibisasu kuri Kigali City Tower (KCT) mu mujyi rwagati na Nyabugogo kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli.

Ni ibikorwa by’iterabwoba ngo bateguraga mu kwihimura ku Rwanda, kubera urugamba ingabo zarwo zirimo kurwana mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Polisi yatangaje ko yafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu kuburizamo uriya mugambi, maze abakekwaho kuwugiramo uruhare bafatirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rusizi na Nyabihu.

Ku rukuta rwa Twitter rw’uru rwego,  haranditswe hati: “Iperereza ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu. Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Abafashwe baganiriye n’itangazamakuru bemeye ko binjiye mu mugambi w’iterabwoba wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bashutswe n’inshuti zabo.

Ngo bigishwaga guturitsa ibisasu n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko waturutse muri Mozambique, mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version