Yiyise Umupolisi Yambura Abaturage Abizeza Kubaha Perimi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare yafatiye mu Karere ka Muhanga umugabo w’imyaka 40, akekwaho icyaha cyo kwiyita umupolisi akambura abantu amafaranga, ababwira ko azabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yafashwe amaze kwambura abantu batatu, barimo uw’imyaka 23 yambuye 260,000 Frw ngo amuhe uruhushya rw’agateganyo, uw’imyaka 26 yambuye 360,000 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu n’undi w’imyaka 25  yambuye 360,000 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu.

Ibi byose yabikoreraga mu Murenge wa Nyamabuye , Akagali ka  Gahogo ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bariya bantu yashukaga ababwira ko ari umupolisi.

- Advertisement -

Yagize ati “Aba bantu batatu baje ku ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, bafite ubutumwa bwerekana ko batsindiye izo mpushya. Babarebeye mu ikoranabuhanga babaza igihe bakoreye ibizamini bayoberwa itariki bakoreyeho ndetse n’aho bakoreye ibizamini barahayoberwa.”

“Polisi yakomeje kubasobanuza neza  bavuga ko hari umuntu utuye i Muhanga wabasabye amafaranga ngo abahe impushya zo gutwara ibinyabiziga ababeshya ko ari umupolisi.”

Bakomeza bavuga ko yagendaga abwira abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko  ari umupolisi wabiherewe ububasha na Polisi bwo gutanga izo mpushya, kandi ko ari we uhagarariye abaperezida b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.

SP Kanamugire yasabye abaturarwanda kwirinda abantu babarira amafaranga babashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yongeye kubibutsa ko izo mpushya zitangwa na Polisi y’u Rwanda yonyine kandi zigahabwa uwabanje gukora ibizamini kandi akabitsinda neza.

Ati “Inshuro nyinshi dukangurira abaturarwanda kunyura mu nzira zemewe kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabiziga. Tubasaba kwiga nyuma bakiyandikisha mu bazakora ibizamini, igihe bahawe cyagera bakajya mu bizamini bagakorera uruhushya bashaka.”

“Ibi kandi nibyo bihendutse kuruta abajya gutanga za ruswa ndetse baziha n’ababashuka bagamije kubambura, kandi bakirinda kwijandika mu byaha bya ruswa.”

SP  Kanamugire yashimiye abantu batanze amakuru kugira ngo  afatwe, abibutsa ko buri muturarwanda afite uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko akanyura mu nzira zemewe.

Yabasabye kwirinda ababashuka ngo batange ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Uwo mugabo yashyikirijwe Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera i Nyamabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version