Umupolisi Yambuye Abamotari Amafaranga Ayahonga Indaya

Umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwambura abamotari amafaranga kugira ngo atabahanira amakosa y’imikoreshereze y’umuhanda arangije ajya kuyahonga indaya.

Uyu mupolisi usanzwe ukorera mu Murwa mukuru w’u Bwongereza yafashwe nyuma y’isesengura ry’amakuru abayobozi be bari bamaze iminsi babona atangwa na cameras zo ku muhanda ndetse n’andi yatangwaga n’abamotari mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nta mazina ye aratangazwa kugeza ubu ariko amakuru avuga ko buriya bujura yabukoreshaga imodoka ya Polisi ariko idafite ibiyiranga bigaragarira buri wese.

Amafaranga yakusanyaga yayajyanye mu ndaya nk’uko The Sun yabyanditse.

- Advertisement -

Ishami rya Polisi y’u Bwongereza rishinzwe kurwanya ruswa niryo ryamufashe.

Abapolisi bo muri iri shami bamwatse telefone ye ngo bayigenzure , barebe n’uburyo yakoresheje murandasi mu minsi myinshi yabanjirije ifatwa rye.

The Sun itangaza ko uretse no kuba akukiranyweho biriya byaha, hari n’indi dosiye akurikiranyweho.

Iyo ni iyo gukorana n’abagizi ba nabi b’ahitwa Midlands.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version