Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Umwanditsi wa Taarifa
u Rwanda rurashaka kwizigamira zahabu(Ifoto@Mining.com.au)

Soraya Hakuziyaremye uyobora Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko iki kigo kigiye gutangira kugura zahabu ikabikwa nk’ubwizigame nk’uko andi madovize abikwa.

Amadovize akomeye kurusha ayandi ku isi ni amadolari ya Amerika($), Guverineri Soraya Hakuziyaremye akavuga ko kubika zahabu bizunganira ayo madovize kandi bigatuma  ubukungu bw’u Rwanda butajegera.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda asanga ibiri gukorwa muri iki gihe mu rwego rw’imari bizatuma  ubukungu bw’u Rwanda, cyane cyane ubushingiye ku budahangarwa bw’ifaranga ryarwo, buzakomera mu gihe kirambye.

Ntiharamenyekana ingano n’agaciro k’ishoramari rizashyirwa mu mushinga wo kugura zahabu zizifashishwa nk’ubwizigame bw’igihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Banki nkuru za henshi ku isi cyane cyane izo mu bihugu byateye imbere zikunze kugura no kubika zahabu, ikabikwa nk’amadovize kugira ngo igihe idolari rizaba ryazamutse cyane bitazagira ingaruka ku ifaranga ry’igihugu kuko rihita ryunganirwa na zahabu igihugu kibitse.

Soraya Hakuziyaremye uyobora Banki nkuru y’u Rwanda.

Banki nkuru y’u Rwanda yemeza ko  ifite ubwizigame bw’amadovize (Amadorali y’Amerika) yafasha igihugu kugura ibyo cyifuza byose mu gihe cy’amezi 4,7.

Ubu buryo bwo gukora ubwizigame muri zahabu buzaza bwunganira ubwari busanzwe bwo kwizigama mu madorali y’Amerika($).

Taarifa Rwanda ifite amakuru ko iyi gahunda ya BNR izatangira mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

Zahabu yahoze ari ifaranga rikomeye

Mu mwaka wa 550  Mbere ya Yezu Kristu mu gihugu cyahoze kitwa Lydia hari umwami witwa Croesus wari ufite ubukungu bushingiye ku bucuruzi bwifashisha zahabu.

Aho ubwami bwe bwahoze ubu ni muri Turikiya.

Si ho gusa zahabu yakoreshwaga nk’ifaranga kuko hari henshi ibintu by’agaciro byaguranwaga zahabu, mbere y’uko amafaranga y’urupapuro tubona muri iki gihe atangira gukoreshwa.

Icyakora abahanga mu mateka bavuga ko amafaranga tubona muri iki gihe ari ku mpapuro burya ari ya kera cyane kuko iby’uko impapuro zigira ako gaciro byatangiriye muri Mesopotamia ubwo yategekwaga n’umwami witwa Hammurabi.

Icyo gihe hari ho inyandiko umuntu wagujije yahabwaga n’uwamugurije yerekana ingano y’ibyo azamwishyura byanditse ku rupapuro.

Gusa ubwami bwa Carthage ( ni muri Tunisia y’ubu) niho batangiye gukoresha inoti zikozwe mu mpu, zanditseho agaciro k’ikintu runaka, icyo gihe hari mu mwaka wa 146 Mbere ya Yezu Kristu.

Mu Bushinwa naho baje gukoresha impu muri urwo rwego, hari mu mwaka wa 118 Mbere ya Yezu Kristu;  birakomeza bigeza mu bwami bwa Roma naho barabikoresha mu mwaka wa 57 Nyuma ya Yezu Kristu kuzageza ubwo bwageze mu Bwongereza n’ahandi mu Burayi.

Nubwo muri iki gihe hari inoti, zahabu yakomeje kugira agaciro kayo gatambutse andi mabuye y’agaciro ushyizemo na diyama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto