Umukuru wa Pologne yaraye arangije uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, arurangiza asura Kibeho ya Nyaruguru, ahantu hari ubutaka butagatifu.
Yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba Kiliziya Gatulika bayobowe na Cardinal Antoine Kambanda n’abayobozi mu nzego za Politiki.
Perezida Duda yari ashyiriye abana bafite ubumuga bwo kutumva babarererwa mu kigo cy’Abanya Pologne imashini zicaga inyandiko za braille zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona.
Yahavuye yijeje abana baharererwa n’abayobozi babo ko Pologne izakomeza kubafasha mu myigire n’imibereho yabo.
Mbere yari yabanje kwifatanya muri Misa yahasomewe.
Duda yageze mu Rwanda ku wa Kabiri w’iki Cyumweru kiri kirangira.
Yari avuye muri Kenye aho yakiriwe na mugenzi we uyobora Kenya witwa William Ruto kandi nyuma yo kuva mu Rwanda arakomereza urugendo muri Tanzania.
Amafoto@Pacis TV