2023:Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 7.8%

Ni imibare yatangajwe na Banki Nyafurika y’iterambere, AfDB. Abahanga b’iyo banki bongeraho ko iyo basuzumye basanga mu mwaka wa 2024 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 8.1%.

Hagati aho Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse gutangaza ko umwaka wa 2022 warangiye ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku kigero cya 6.8%.

Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2023 Banki nyafurika y’iterambere irishingira ku ngingo y’uko rukomeje gushora mu bikorwa remezo bizarubyarira inyungu.

Mu mwaka wa 2023 hari bimwe muri byo bikorwa remezo bizaba byaratangiye kubyazwa umusaruro.

- Advertisement -

Bikubiye muri raporo ubuyobozi iriya banki buherutse gusohora bwise Africa’s Macroeconomic Performance and Outlook yasohotse taliki 19, Mutarama, 2023.

Ahandi amahirwe y’u Rwanda ari muri uru rwego rw’ubukungu, ni uko umwenda warwo mu myaka itatu ishize wakomeje kutaba umuzigo munini kandi rwakomeje kuwishyura neza n’ubwo rwari mu bibazo byatewe na COVID-19.

Imyenda rufite ni imyenda itaremereye cyane ruzishyura mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto.

U Rwanda mu mwaka wa 2022 rwashyizeho Politiki zarufashije kuzanzamura ubukungu bwarwo harimo n’Ikigega cy’ingoboka ku bucuruzi bwazahaye kurusha ubundi kubera COVID-19.

Amafaranga yashyizwe muri iki kigega niyo yatumye urwego  rw’amahoteli n’ubukerarugendo( biri mu byinjiza menshi) ruzahuka.

Nk’uko bimeze no mu bindi bihugu biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ikibazo cyo gutumiza ibintu hanze kurusha ibyo ruhohereza, kiracyakomereye ubukungu bwarwo.

Raporo ya Banki nyafurika y’iterambere ivuga ko izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko ari indi nzitizi ku bukungu butajegajega kuko iyo ibiciro bizamutse, bigira ingaruka ku nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Perezida wa Banki nyafurika y’iterambere Dr. Akinwumi Adesina ubwo yatangazaga iriya raporo

Akenshi urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rubihungabaniramo, abantu bakabaho ‘barya ubusa’ bakarenzaho amazi kubera ko kugura ibiribwa bigize indyo yuzuye biba ari ikintu gishobora umugabo kigasiba undi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version