Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 2023:Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 7.8%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

2023:Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 7.8%

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 January 2023 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni imibare yatangajwe na Banki Nyafurika y’iterambere, AfDB. Abahanga b’iyo banki bongeraho ko iyo basuzumye basanga mu mwaka wa 2024 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 8.1%.

Hagati aho Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse gutangaza ko umwaka wa 2022 warangiye ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku kigero cya 6.8%.

Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2023 Banki nyafurika y’iterambere irishingira ku ngingo y’uko rukomeje gushora mu bikorwa remezo bizarubyarira inyungu.

Mu mwaka wa 2023 hari bimwe muri byo bikorwa remezo bizaba byaratangiye kubyazwa umusaruro.

Bikubiye muri raporo ubuyobozi iriya banki buherutse gusohora bwise Africa’s Macroeconomic Performance and Outlook yasohotse taliki 19, Mutarama, 2023.

Ahandi amahirwe y’u Rwanda ari muri uru rwego rw’ubukungu, ni uko umwenda warwo mu myaka itatu ishize wakomeje kutaba umuzigo munini kandi rwakomeje kuwishyura neza n’ubwo rwari mu bibazo byatewe na COVID-19.

Imyenda rufite ni imyenda itaremereye cyane ruzishyura mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto.

U Rwanda mu mwaka wa 2022 rwashyizeho Politiki zarufashije kuzanzamura ubukungu bwarwo harimo n’Ikigega cy’ingoboka ku bucuruzi bwazahaye kurusha ubundi kubera COVID-19.

Amafaranga yashyizwe muri iki kigega niyo yatumye urwego  rw’amahoteli n’ubukerarugendo( biri mu byinjiza menshi) ruzahuka.

Nk’uko bimeze no mu bindi bihugu biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ikibazo cyo gutumiza ibintu hanze kurusha ibyo ruhohereza, kiracyakomereye ubukungu bwarwo.

Raporo ya Banki nyafurika y’iterambere ivuga ko izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko ari indi nzitizi ku bukungu butajegajega kuko iyo ibiciro bizamutse, bigira ingaruka ku nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Perezida wa Banki nyafurika y’iterambere Dr. Akinwumi Adesina ubwo yatangazaga iriya raporo

Akenshi urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rubihungabaniramo, abantu bakabaho ‘barya ubusa’ bakarenzaho amazi kubera ko kugura ibiribwa bigize indyo yuzuye biba ari ikintu gishobora umugabo kigasiba undi.

TAGGED:AfurikaBankifeaturedIbiciroRaporoRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore Bari Barashimutanywe N’Abana Babohojwe
Next Article Umugore Wa Chameleone Yamaganye Ibyo Umugabo We Aherutse Gukorera Umumotari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?