Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 2024: Abasuye u Rwanda Barwinjirije Miliyoni $579.5 Binyuze Mu Guhaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

2024: Abasuye u Rwanda Barwinjirije Miliyoni $579.5 Binyuze Mu Guhaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2025 11:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abatembera u Rwanda bararuhahira cyane.
SHARE

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko amafaranga abantu basuye u Rwanda mu mwaka wa 2024 baguze ibintu na serivisi ari Miliyoni $ 579.5 mu gihe mu mwaka wa 2023 yari Miliyoni $563.8.

Raporo ya kiriya kigo yitwa Travel Expenditure Survey niyo ikubiyemo iyo mibare.

Iba ikubiyemo uko abasuye u Rwanda umwaka ku wundi baguze ibintu na serivisi aho bacumbikiwe cyangwa batembereye hose mu gihugu.

Abashyitsi basura u Rwanda baba bagenzwa na byinshi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bamwe bazanwa no gusura pariki z’iki gihugu, abandi bakaza baje gusura inshuti n’abavandimwe, hakaba abaje kwiga cyangwa mu ngendo ntagatifu mu gihe hari n’abaza batari burare.

Abo bose bakenera aho kurara hameze neza kandi bagahabwa n’uburyo bwo gutembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda ari nako aho bageze hose bahaha.

Raporo ivugwa muri iyi nkuru yakusanyije imibare yo guhera mu Ugushyingo, 2024 kugeza tariki 30, Mutarama, 2025, iyi ikaba imibare yahaye abahanga mu ibarurishamibare ishusho rusange y’uburyo abasuye u Rwanda muri kiriya gihe bahashye ibintu bitandukanye.

Ibisubizo bakura muri ubwo bushakashatsi byerekana ndetse n’uko Abanyarwandda batembereye hirya no hino mu gihugu nabo bahashye aho batemberereye.

Iba ikubiyemo ibyaguriwe aho abantu bacumbitse, ibiribwa cyangwa ibinyobwa bahashye, ayo bishyuye ibinyabiziga byabatwaye, ayo bishyuye muri stades cyangwa ahandi habera imyidagaduro, ibikoresho by’uburezi cyangwa iby’ubuzima baguze ndetse na tike zo kwambuka ibihugu baguze.

- Advertisement -

Imibare iri muri ririya raporo ivuga ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bishyuye Miliyoni $363.8 ku ngendo bakoze bajya cyangwa bava mu mahanga.

Ni amafaranga yiyongereye kuko ari Miliyoni $215.6 ugereranyije n’uko yari yitezwe kwinjira.

Mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2024, byari biteganyijwe ko amafaranga nk’ayo azinjira mu Rwanda azaba ari Miliyoni $126.1 ariko mu minsi mikuru hakaba hari hateganyijwe kwinjira Miliyoni $56.2.

Mu gihembwe cya mbere cy’uriya mwaka byari biteganyijwe ko Abanyarwanda bari byishyure serivisi z’ingendo ku giciro cya Miliyoni  $91.0, muri yo agera kuri Miliyoni $36.3 akaba yari ayo mu ngendo z’ubucuruzi.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga mu gihembwe cya kane cy’’umwaka wa 2024 ko abantu basuye u Rwanda batari burutindemo bari abantu 76,438, aba bazanywe n’indege mu gihe abaciye ku butaka ari  248,646.

Abanyarwanda babaga mu mahanga bakagaruka mu Rwanda baje n’indege ni 56,324  naho abaje baciye ku butaka aria bantu 339,110.

Umwanzuro w’iriya raporo uvuga ko imibare nk’iyi iba igomba gufasha abakora politiki kuyiheraho bategura izindi zafasha mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Imibare yerekana ko abaza mu Rwanda baje n’indege baturutse mu mahanga biganjemo abava muri Aziya kandi akenshi baba bazanywe no kwiga.

Abo ni abaza bataje kuhatura.

Abandi benshi baza mu Rwanda muri ubu buryo ni abaturuka muri Afurika.

TAGGED:AbashyitsiAbasurafeaturedIbarurishamibareIkigou Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Repubulika Ya Dominikani: Abantu 98 Bapfiriye Mu Kabyiniro
Next Article M23 Ntikiganiriye Na Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?