3% By’Abaturage Muri Buri Gihugu Afite Ubumuga Bwo Mu Mutwe

Umuyobozi mu ihuriro nyafurika ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe umunya Namibia Charles Nyambe avuga ko ari ngombwa ko Leta zita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ntibahezwe kuko abantu nk’abo baba bangana na 3% by’abatuye buri gihugu, ugenekereje.

Nyambe yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, kibanze ku iterambere ry’imikino igenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe batuye Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda rushimirwa kuba urwa mbere mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga buri rusange n’iy’abafite ubwo mu mutwe by’umwihariko.

Avuga ko izindi Leta zo muri Afurika zikwiye kwigira ku Rwanda uko rwazamuye urwego rw’iyo mikino, akavuga ko byerekana akamaro ruha abarutuye.

Ati: “ Iyo urebye umubare w’abaturage batuye buri gihugu usanga muri rusange umubare w’abafite ubumuga ari 3%, cyangwa hafi aho. Kuba u Rwanda rubikora gutyo ni ibintu dushima kuko usanga ahenshi ku isi abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa akato kurusha bagenzi babo bafite ubundi bumuga”.

Charles Nyambe

Charles Mbaye avuga ko kuba ubumuga bwo mu mutwe ari ikintu kitagaragara n’amaso, bituma Guverinoma nyinshi zitabaha uburyo bwo kwishimira ubuzima nk’uko bimeze kuri bagenzi babo bafite ubumuga bugaragara.

Deus Sangwa uyobora ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe bitabira imikino yabagenewe( Special Olympics Rwanda) avuga ko azaganira na Minisitiri mushya wa Siporo bakarebera hamwe uko imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe yatezwa imbere kandi bakajya bakinana na bagenzi babo bafite ubundi bumuga.

Avuga ko hakenewe ubukangurambaga bugenewe inzego zose bwerekeye abafite ubumuga bwo mutwe kugira ngo ntibahezwe mu bintu bigenewe Abanyarwanda muri rusange.

Ati: “ Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ibibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Mu kanya turahura na Minisitiri wa Siporo tubiganireho”.

Sangwa avuga ko abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe iyo batojwe bakina neza ndetse bagatwara imidali.

Umwe mu Banyarwandakazi bafite ubwo bumuga kandi watwaye imidali ibiri mu mikino yabereye mu Budage witwa Patience avuga ko icyo asaba ababyeyi ari uguha abana babo bafite icyo kibazo urubuga bakerekana ko nabo ‘bashoboye’.

U Rwanda rufitiwe icyizere…

Kubera imbaraga rwashyize mu mikino igenewe abafite ubumuga muri rusange n’abafite ubwo mu mutwe by’umwihariko, u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga iterambere ry’iyi mikino muri Afurika.

Izitabirwa n’abahagarariye ibihugu 11.

Iyo nama yiswe Special Olympics Africa Unified Champion Schools Workshop, ikazaba hagati y’italiki 24 na 26, Nzeri, 2024.

Izabera muri Hoteli yitwa Four Points Sheraton.

Mu mwaka wa 2020 nibwo u Rwanda rwahawe uburenganzira bwo kujya rwakira imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bita Special Olympics, ikazakirwa binyuze mu mushinga witwa Unified Champions School (UCS).

Ingengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa biri muri uyu mushinga itangwa n’umuyobozi w’ikirenga wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu akaba n’umuyobozi wa Abu Dhabi witwa  Sheikh Mohammed Bin Zayed Al Nahyan.

Umushinga Unified Champion Schools umaze imyaka ine  ukorera mu mashuri 210 mu gihugu hose, agafasha abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite gusabana n’abagenzi babo batabufite.

Insanganyamatsiko y’inama yitwa: Excellence in Action: Expending Unified Champion Schools across Africa

Kuba intashyikirwa mubikorwa: kwagura umuhsinga wa Unified Champion Schools muri afurika yose.

Insanganyamatsiko y’inama yitwa: Excellence in Action: Expending Unified Champion Schools across Africa

Kuba intashyikirwa mubikorwa: kwagura umuhsinga wa Unified Champion Schools muri afurika yose.

Mu mwaka wa 2020, umuryango Special Olympics Rwanda  nicyo gihugu cyambere muri afurika cyahawe inkunga y’imyaka itatu  mugushyira mubikorwa umuhsinga Unified Champions School (UCS) , uyu mushinga watangiriye mu bihugu bitandatu byatoranijwe aribyo:  Argentine, Misiri, Ubuhinde, Pakisitani, Rumaniya n’u Rwanda.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye hagati Special Olympics na  Nyiricyubahiro Sheikh Mohammed Bin Zayed Al  Nahyan, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’umuyobozi wa Leta ya Abu Dhabi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki  25, Nzeri, 2024,  hateganyijwe imikino ya Basketball izatangira saa tatu  hazabamo kwakira abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite.

Bazanakora imyitozo itandukanye igamije ubusabane no kugorora ingingo, ndetse abatoza bahoze ari ibyamamare muri basketball bafashe abafite ubumuga kwitoza uwo mukino.

Biteganyijwe ko abakinnyi 130 bo mu bihugu 11 ari bo bazabyitabira.

Iyi mikino izabera muri Lycée de Kigali gymnasium.

Abazirabira ni abo mu Rwanda, Burkina Faso, Cameroon, Mali, Namibia, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Gambia, Kenya, Tanzania, Cote d’Ivoire, Afurika y’Epfo na Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version