Abanyarwanda Bakwiye Gushimira Imana Aho Igihugu Cyabo Kigeze- Dr. Murigande

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb.Dr.Charles Murigande avuga ko urugendo rw’imyaka 30 Abanyarwanda bamaze biyubaka ari intambwe yo nziza ikwiye gutuma bashima Imana.

Yabivuze habura iminsi micye ngo taliki 29, Nzeri, 2024, Abanyarwanda bahurire mu giterane kitwa ‘Rwanda Shima Imana’, kizabera muri Stade Amahoro.

Taliki 24, Nzeri, 2024, umuhuzabikorwa w’icyo giterane, Amb.Dr.Charles Murigande yavuze ko urugendo rw’imyaka 30 rw’u Rwanda mu kwiyubaka ari impamvu ikomeye yo gushima Imana.

Dr. Murigande wabaye Minisitiri wo gutwara ibintu n’Itumanahaho mu myaka yaza 1995, yavuze ko muri icyo gihe hari Sosiyete imwe y’itumanaho,

Telefone ziri mu gihugu zitarenze ibihumbi 10.

Icyakora ngo ubu ibintu byarahindutse.

Ati:” Uyu munsi hafi ya buri Munyarwanda wese afite telefone, hari n’abafite ebyiri”.

Avuga ko ku kuba uyu munsi u Rwanda rufite ingengo y’imari irenga Miliyari 500 nabyo ari ibyo kwishimira kuko mu mwaka wa 1996, ubwo bakoraga ingengo y’imari ya mbere nyuma ya Jenoside yari Miliyari Frw 54.

Ikindi ni uko icyizere amahanga agirira u Rwanda kiri mu byo Abanyarwanda bakwiye gushimira Imana.

Amb.Dr.Murigande yavuze ko u Rwanda rwaciye agahigo ko kuba muri iki gihe ruyoboye imiryango ibiri ikomeye ku Isi ni ukuvuga Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ndetse n’Umuryango wa Commonwealth w’ibikoresha Icyongereza.

Yagize ati: “Nta gihugu na kimwe cyo ku Isi cyari cyayobora iyo miryango icyarimwe, usibye u Rwanda. U Rwanda rw’icyo gihe twari dufite, ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo zikaza kugarura amahoro iwacu”.

Ati “Intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiriye kudutera gushima twese.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye Stade Amahoro izaberamo iki giterane cya Rwanda Shima Imana.

Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu mwaka wa 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.

Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

Kuri iyi nshuro kizaba, taliki 29, Nzeri, 2024.

Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye.

Hazaba hari korali zitandukanye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jireh, Ambassadors of Christ n’ayandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version