Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, butangaza ko 4.5% by’amadosiye y’abo rukurikiranyeho ibyaha byakozwe hagati y’umwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2021 bagishakishwa.
Hagati aho 61,3% by’abantu bakorewe amadosiye yakurikiranye muri kiriya gihe cyose bakurikiranywe badafunzwe n’aho abakurikiranywe bafunzwe bangana na 34,2%.
Iyi mibare ikubiye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Umuvugizi w’uru rwego, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yaraye abwiye Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru ko iriya raporo bayikoze kugira ngo berekane ishusho y’imikorere y’Urwego avugira.
Yemeza ko hari abantu ‘benshi’ bavuga ko RIB ikurikirana abantu bafunzwe kurusha uko ibakurikirana badafunze.
Ati: “Bamwe bavuga ko RIB yihutira gufunga itabanje gusuzuma. Hakabaho n’urundi ruhande ruvuga ko RIB idafunga abanyabyaha. Rero iyi mibare izafasha abantu gusobanukirwa ibyerekeranye n’ihame ryo mu mategeko rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.”
Ubusanzwe Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 66, igaragaza ko umuntu wese ukekwaho icyaha ‘akurikiranwa adafunze’ ariko ko hari igihe ashobora gukurikiranwa afunze ‘igihe hari impamvu zikomeye’ zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igifungo cy’imyaka ibiri.
Mu mpamvu zitangwa harimo iyo kuba hari impungenge ko ukurikiranywe yatoroka ubutabera, igihe umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho, igihe ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa se igihe gufungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kumurinda, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.
Iyi ngingo igaragaza ko mu gufata icyemezo cyo gufunga umuntu ukekwaho icyaha runaka, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha yita no ku zindi mpamvu.
Muri zo harimo izirebana n’imyifatire y’ukekwaho icyaha, ubwoko bw’icyaha n’uburemere bwacyo cyangwa igihe ikigamijwe mu gufunga ukekwaho icyaha kidashobora kugerwaho hakoreshejwe ubundi buryo.
Ubugenzacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe n’Abanyarwanda benshi mu mwaka wa 2021 ari ubujura.
Bukurikirwa no gukubita no gukomeretsa, ibifatanye isano n’ ibiyobyabwenge, gusambanya abana, gukoresha ibikangisho, guhoza ku nkeke, ubuhemu, ubwambuzi bushukana, inyandiko mpimbano no kwangiza imyaka.
Gufunga abakekwaho ibyaha benshi ntibivugwa kuri RIB gusa…
Niba Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko hari abantu bavuga ko rukurikirana abantu bafunzwe kurusha abo rukurikirana badafunzwe, si rwo rwonyine rubivugwaho.
No mu Nkiko z’u Rwanda ni uko!
Taliki 10, Mutarama, 2021 Taarifa yanditse inkuru yari ishingiye ku kiganiro kihariye ubwanditsi bukuru bwayo bwari buherutse kugirana n’uwari Minisitiri w’ubutabera icyo gihe, Bwana Johnston Busingye yavugaga k’ukuba hari abantu bemera gutanga ingwate iruta amafaranga baregwa mu nkiko kugira baburane bari hanze ariko abacamanza bakabyanga.
Icyo gihe ingingo Taarifa yabajijeho uwari Minisitiri w’ubutabera yerekanaga ko mu Rwanda bigoye ko ukekwaho ibyaha yaburana adafunzwe kandi bisanzwe biteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda.
Uwari Minisitiri w’ubutabera Busingye[ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza] yemeje ko ‘abantu benshi bahabwa uburenganzira’ bwo kuburana badafunzwe ndetse ko habaye hari abatarabuhabwa Taarifa yamuha ingero.
Minisitiri Busingye yemeza ko Inkiko z’u Rwanda inshuro nyinshi zemera ingwate z’abakekwaho ibyaha kugira ngo barekurwe by’agateganyo ariko ingero dufite zerekana ukundi kuri.
Ingero umwanditsi mukuru wa Taarifa yamuhaye icyo gihe ni nyinshi ariko izo twakwibutsa abasomyi ni izi zikurikira:
N’ubwo yaje gufungurwa kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yigeze kujuririra icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Mu bujurire yari yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr. Habumuremyi yasabaga ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko arwaye kandi yemera gutanga ingwate y’imitungo itimukanwa ya Miliyoni 500 Frw akaba afite n’imitungo ya Miliyari 1.5 Frw.
Urukiko rwanze iriya ngwate ruvuga ko hari ahandi yayitanze.
Hari ikindi gihe umucamanza yanze ingwate y’umunyemari Aloys Rusizana waregwaga kugurisha Leta inzu ku gaciro idafite.
Umucamanza yavuze ko ingwate ye atari ‘impamvu ikomeye’ yatuma arekurwa.
Ubwunganizi bwavugaga ko afite uburwayi bityo ko yarekurwa by’agateganyo akajya kwivuza.
Umucamanza yatesheje agaciro izo mpamvu z’ifungurwa rye ry’agateganyo.
Hari n’abandi benshi batanze ingwate zirangwa. Abo barimo Caleb Rwamuganza, Alfred Nkubiri, Christian Rwakunda n’abandi.
Nk’uko bimeze ku muntu ukekwaho icyaha ariko uri kugikurikiranwaho mu bugenzacyaha, hari n’itegeko rirebana n’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha rivuga ku ishingiro ryo kuburana uregwa adafunzwe.
Amategeko y’u Rwanda yemerera buri Munyarwanda ufite ibyo akurikiranyweho mu nkiko kurekurwa by’agateganyo cyangwa kuburana adafunze.
Umuntu wese ashingiye ku biteganywa n’amategeko cyane cyane Ingingo ya 97 y’Itegeko No. 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha yemerewe gusaba kurekurwa by’agateganyo cyangwa ‘agakurikiranwa adafunzwe.’
Ni muri urwo rwego iyo ‘afunzwe by’agateganyo’ aba yemerewe gutanga ikirego asaba ‘gufungurwa by’agateganyo.’
Ibyaha ibyo aribyo byose umuntu ukurikiranyweho yaba yarakoze, ashobora gusaba urukiko kurekurwa by’agateganyo bitewe n’aho ikurikiranacyaha rigeze.
Umucamanza afata icyemezo kuri iki kirego mu gihe kitarenze iminsi itanu (5).
Iyo umucamanza uburanisha urubanza mu mizi yarwo ashyikirijwe inzitizi ku byerekeye ifungurwa ry’agateganyo, ategetswe kubanza gufata icyemezo kuri icyo kibazo.
Iyo ifungurwa ryemewe, ukurikiranywe ashobora gutegekwa ibyo agomba kubahiriza.