Tanzania Yasinyanye N’u Burundi Amasezerano Akomeye Mu Buhahirane

Minisitiri w’imari wa Tanzania witwa Mwigulu Nchemba yatangaje ko igihugu cye cyasinyanye n’u Burundi amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi w’ibilometero 287.

Ni umuhanda uzuzura utwaye miliyoni 900$ ukazahuza Tanzania n’u Burundi uturutse i Uvinza ukagera mu Murwa mukuru, Gitega.

Ibi byemezwa na Allan Olingo umwe mu banditsi b’ikinyamakuru The East African.

Ikindi ngo ni uko ibi bihugu ari byo bizishakamo amikoro azakoreshwa muri uyu mushinga ukomeye.

- Advertisement -

U Burundi na Tanzania bifitanye umubano w’igihe kirekire ndetse n’ikimenyimenyi Perezida wa Tanzania yasuye u Burundi tariki 16, Nyakanga, 2021.

Icyo gihe asura u Burundi, hari hashize igihe gito Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yemeranyije na mugenzi we w’u Burundi ko azamwubakira umuhanda uzagera mu Burundi uciye muri Tanzania.

Perezida Ndayishimiye yarabyishimiye cyane k’uburyo yise Museveni Se w’u Burundi!

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Bujumbura, Perezida Suluhu Samia Hassan yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi witwa Prosper Bazombanza, wahise amuherekeza bajya kwakirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Umubano w’u Burundi na Tanzania ushingiye ku nkingi zirimo ubukungu, Politiki ndetse no mu mutekano.

Tanzania yacumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zahahungiye ibibazo bya politiki kandi mu bihe bitandukanye.

Mu mwaka wa 2021, ba Ambasaderi  b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye.

Icyo gihe bemeranyije ko amabuye y’agaciro yabonetse mu gihugu kimwe ariko akaba ataboneka mu kindi azajya acyoherezwamo agatunganywa ku giciro kinogeye buri ruhande.

Perezida Suluhu Samia Hassan yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi witwa Prosper Bazombanza.

Ibi bihugu bisanzwe bikize ku mabuye y’agaciro arimo  Zahabu, Ubutare, Uranium, Tungsten, Nickel, Tin, Limestone, Soda Ash n’Umunyu.

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu basinyanye amasezerano y’uko hazubakwa inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro ku nyungu Dar es Salaam na Gitega bazemeranyaho.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri biriya bihugu byombi ubwo byasinyaga ariya masezerano yavugaga ko inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro zizagirira akamaro n’ibindi bihugu biri mu Karere u Burundi na Tanzania biherereyemo.

Tanzania ivuga ko agace kayo ka Kigoma ari ko kazungukira muri buriya bufatanye kurusha utundi.

Uganda yemeye kubakira u Burundi kaburimbo…

Muri Gicurasi, 2021, ubuyobozi bwa Uganda bwatangaje ko bufite umushinga ugeze kure wigwa wo kubaka umuhanda uzayihuza[Uganda] n’u Burundi uciye muri Tanzania.

Bivugwa ko uzaca muri Tanzania ugahuza Uganda n’u Burundi ku gice cyabwo  cy’Amajyaruguru.

Abasesengura imihahiranire hagati y’ibihugu byo muri aka Karere bavuga ko uriya muhanda uzubakwa mu rwego rwo guhima u Rwanda kuko rwafunze umupaka warwo na Uganda ngo ihombere mu bucuruzi yari ifitanye n’u Rwanda rwayunguraga cyane ugereranyije n’uko u Rwanda rwabwungukiragamo.

Amakuru avuga ko uriya muhanda uzaca  Kitagate mu gace ka  Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula  n’i Karagwe.

Uzakomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

Ibipimo bitangwa na Google Map byerekana ko uriya muhanda uzaba ari muremure ugereranyije n’igihe byasabaga ngo umuntu ave Gatuna agere i Bujumbura aciye mu Rwanda.

Haziyongeraho urugendo rw’amasaha ane.

Ku rundi ruhande, Uganda iri kwubaka undi muhanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uzayifasha mu koroshya ubuhahirane isanganywe na kiriya gihugu.

Gusa hari abavuga ko Uganda ifite umugambi w’uko uriya muhanda niwuzura uzayibera uburyo bwiza bwo kuvana amabuye y’agaciro n’ibindi bikoresho  by’ibanze inganda zicyenera(raw materials) izaba yasahuye Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ababivuga babishingira ku ngingo y’uko Uganda iherutse kohereza ingabo muri kiriya gihugu ngo zirukane burundu abarwanyi ba ADF ishinja kuyigabaho ibitero bikayicira abaturage.

Icyakora ubutegetsi bw’i Kampala bwo buvuga ko ikindi cyatumwe bwohereza ingabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari ukugira ngo zizarinde abakozi bazubaka uriya muhanda kugira ngo batazahohoterwa n’imitwe y’abarwanyi yiganje mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ububanyi n’amahanga muri aka karere nabwo burashishikaje…

Ku wa Mbere w’Icyumweru gishize, hari taliki 10, Mutarama, 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Intumwa zoherejwe na Perezida w’u Burundi ngo zimuzanire ubutumwa yamugeneye.

Zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi witwa Ezéchiel Nibigira.

Byabaye ikimenyetso cyiyongereye ku bindi byabaye mbere byerekana intambwe iri guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi gikomeye guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ibintu rwakomeje guhakana.

Haciyeho umunsi umwe Intumwa z’u Burundi zivuye mu Rwanda, Perezida wa Uganda yahise yohereza intumwa i Gitega ishyiriye Perezida Ndayishimiye ubutumwa.

Ubu butumwa bwageze i Gitega bujyanywe na Vincent Frerrio Bamulangaki.

Ku  rukuta rwa Twitter ry’Ibiro By’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi handitsweho ko buriya butumwa ‘bwibanze k’ukongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.’

Hagati aho, hari abayobozi mu nzego zikomeye za Uganda badashaka ko u Rwanda n’u Burundi ‘byongera’ kubana neza.

Umwe muri bo ni Major General Abel Kandiho uyobora Urwego, CMI, rumaze igihe ruhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu ntangiriro za Kanama, 2021, Major General Abel Kandiho yagiye mu Burundi ahura na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Icyo yari agamije kwari ugukoma mu nkokora umubano ‘ugenda uba mwiza’ hagati ya Kigali na Gitega.

Bisa n’aho umuhati Uganda iri gushyiramo ngo ibuze u Burundi gucuruzanya n’u Rwanda binyuze mu kubwubakira umuhanda, ari nawo iri gushyiramo ngo ubutwererane  bushingiye ku bubanyi n’amahanga hagati ya Kigali na Gitega ntibuzazanzamuke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version