50% By’Umusaruro Mbumbe W’Isi Bifitanye Isano N’Urusobe Rw’Ibinyabuzima

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije IUCN, Bruno Oberle yabwiye abitabiriye Inama ya nyuma mu zimaze iminsi zikorwa mu rwego rwo kwigira hamwe uko urusobe rw’ibinyabuzima rwabungwabungwa, ko 50% by’umusaruro mbumbe w’isi uturuka ku bikorwa bifite aho bihuguye n’ibinyabuzima.

Yunzemo ko ikindi kibabaje ari uko  igice kinini cy’uru urusobe rw’ibinyabuzima ndetse  n’’ibyanya bikomye bibarizwa muri Afurika ariko hakaba ari ho hashyira amafaranga make mu kurengera ibinyabuzima.

Avuga kandi ko hari ibihugu bikesha igice kinini cy’umusaruro mbumbe  wabyo amafaranga aturuka mu byanya bikomye.

Icyo gice kigera kuri 60%.

Bruno Oberle ati: “ Ubwo rero namwe murumva ko hari impamvu nyinshi zagombye gutuma ibihugu bishyira amafaranga menshi mu kurengera ibidukikije kubera ko bifitiye inyungu abaturage babyo.”

Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya usanzwe ari Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda avuga ko kuba u Rwanda rwarakiriye iyi nama ari ikintu cyerekana ko hari ibyo rwakoze isi yishimiye.

Mujawamariya avuga ko iriya nama ari ‘igitego’ ku Rwanda kubera ko ngo byerekana ko ibyo rwakoze hari ahandi byakorwa, bakarwigiraho.

Ati: “Ariko natwe byadufashije kwigira kubyo abandi bakoze kuko sitwe twenyine dukora neza, hari n’abandi bakora neza.”

Avuga ko abaturage b’Afurika baboneye muri iriya nama uburyo bwo guhuza imbaraga kugira ngo bashobore kunganirana kuko ‘ibibazo by’urusobe rw’ibinyabuzima byo muri Afurika biri muri Afurika.’

Yanzuye avuga ko n’ibisubizo byo kubungabunga biriya binyabuzima nabyo biri muri Afurika.

Inama Nyafurika yo kurengera ibinyabuzima biri mu byanya bikomye yatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu ntangiriro z’Icyumweru kirangira ku italiki 24, Nyakanga, 2022.

Uburenganzira Bw’Ibidukikije

Abantu bibwira ko ari bo bayobozi b’ibindi biremwa  kandi ko bagomba kubikoresha uko bashaka mu nyungu zabo bwite.  Ibi ariko siko bimeze kuko hari amabwiriza yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye asobanura neza ko n’ibidukikije bifite uburenganzira bugomba kubahirizwa.

Muri iki gihe aho abantu bugarijwe n’ibyorezo akenshi bituruka ku nyamaswa, hari abumva ko inyamaswa zitagombye guhabwa agaciro cyane.

Aba biganjemo abafite ibikorwa by’ubucuruzi kuko bo bumva ko icyakorwa cyose bakinjiza amafaranga ntacyo cyaba gitwaye.

Iyi myumvire ituma birara mu mashyamba bagatema, bagakora uburobyi budashyize mu gaciro kandi bakangiza imiterere kamere y’ubutaka binyuze mu buhinzi bukoresha inyongera musaruro zica ibindi binyabuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije rivuga ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kuba ahantu hafite umwuka mwiza, amazi meza kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga bikubiyemo no kuba nta binyabutabire bahumeka cyangwa barya biturutse ahantu hatandukanye.

Ibi ariko siko bigenda ahenshi ku isi.

Mu bihugu bikize ndetse no bikennye bimwe na bimwe hari ahantu henshi abantu babayeho mu buryo butuma bahumeka imyuka yanduye cyangwa banywa amazi yanduye.

Ibi bituma umubare w’abapfa bazize ingaruka zituruka k’uguhumeka umwuka mubi ukomeza kuba munini.

Izo ngaruka zirimo no kurwara za cancer.

Igiteye impungenge kurushaho, ni uko amahanga adaha agaciro umuburo ahabwa w’uko ibyuka byanduye bihumanya kandi bikica abaturage benshi.

Iyo urebye ukuntu Isi yahagurukiye kurwanya COVID-19 ariko ikaba igiseta ibirenge mu kubungabunga ibidukikije bituma bari bamwe bavuga ko abayituye bari gutema ishami ry’igiti bicariye.

Bwana Arnold Kreilhuber ukora mu ishami rya UN ryishinzwe kwita ku bidukikije ryitwa  The United Nations Environment Programme (UNEP) yigeze kugira ati: “Iyo uburenganzira bw’ibidukikije bwubahirijwe, bituma abatuye Isi badashobora guhangana n’ibibazo by’ingutu bibugarije birimo imihindagurikire y’ikirere, kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima, no kwangirika bw’ibindi bituye isi.”

Avuga ko abantu bagiye birinda gukora ibikorwa bibateza imbere ariko bikangiza ubuturo bw’ibidukikije aribwo bazagera ku iterambere rirambye.

Undi muhanga witwa Ben Schachter avuga ko abayobozi b’isi bagombye kwibuka ko abaturage babo bafite uburenganzira bwo kumenya icyo amategeko avuga ku kubungabunga ibidukikije bityo ntibabyangize nkana.

Amakuru n’ubumenyi ni ingenzi muri iki gihe kandi bigomba kugera ku baturage bose, bitabahenze.

Muri 2011 nibwo Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yateranye bwa mbere yemeza ingingo zirimo no kurengera ibidukikije.

Muri Werurwe, 2021 nibwo hemejwe inshingano Leta zifite mu rwego rwo kurengera ibidukikije bikaba byaranzuwe mu mwanzuro wiswe Resolution 46/L.6/Rev.1.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version