Yahya Sinwar: Nomero Ya Mbere Israel Ishaka Kwivugana

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko niwe muyobozi wa Hamas muri iki gihe. Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Lt Col Richard Hecht yavuze ko ari we wa mbere Israel iri guhigisha uruhindu n’abo bafatanyije kandi ngo ntizagoheka itamwivuganye.

Ingabo za Israel zivuga ko iminsi ya Yahya Sinwar ibaze, ko ibye biri hafi kurangira.

Uyu mugabo Israel igereranya Oussama Bin Laden wayo yigeze kumara imyaka 24 afungiye muri gereza zo muri Israel ariko aza gufungurwa nk’ingurane Israel yatanze ngo Hamas ifungure umusirikare wayo Gilad Shalit.

Lt Col Richard Hecht avuga ko bazaruhuka ari uko bivuganye uriya mugabo

Kuva icyo gihe Sinwar yabaye umwe mu bakomeye ba Hamas ndetse ngo niwe wari mu bambere batanze amabwiriza yo kugaba ibitero kuri Israel  taliki 07,Ukwakira, 2023.

- Advertisement -

Ibi bitero kugeza ubu bimaze guhitana abantu 1,300.

Mu bantu bahitanywe n’ibi bitero kandi harimo Abanyamerika 29, n’abandi 15 bitazwi iyo barengeye.

Mu mwaka wa 2015, Amerika yamushyize ku rutonde rw’abantu bakora iterabwoba.

Mu gihe ibintu bikiri aho, ku rundi ruhande, Iran yaraye itangaje ko yiteguye gufasha Palestine na Hamas.

Mu buryo bweruye, isanzwe ifasha Hezbollah.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version