9% Bya Postes de Santé Ntizikora Neza- Min Nsanzimana

Nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda hari amavuriro yegerejwe abaturage bita postes de santé angana 9% adakora na gake cyangwa se akora nabi.

Ibi bigira ingaruka kuri serivisi z’ubuzima zihabwa abayaturiye biganjemo abana n’ababyeyi bakunze kwibasirwa n’indwara za hato na hato.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka kuba muri Mutarama, 2024, abaturage bari bayitabiriye bagejeje iki kibazo kuri Perezida Kagame wari uyoboye iyi nama.

Ku munsi wayo wa mbere wabarijwemo n’iki kibazo, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda hose hari amavuriro 1,200 yegerejwe abaturage (postes de santé).

- Kwmamaza -

Avuga ko mu bugenzuzi bakoze basanze agera ku ijanisha ryavuzwe haruguru adakora kubera ko ba rwiyemezamirimo bayapatanye ngo bayubake cyangwa bayakoreshe barayasize atuzuye cyangwa se bayata yaruzuye.

Dr. Nsanzimana yasezeranyije abaturage na Perezida Kagame ko mu gihe gito kiri imbere bagiye gukemura iki kibazo, bikazakorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere ayo mavuriro aherereyemo.

Ikibazo cy’imikorere ‘idahwitse’ y’aya mavuriro kigeze no kuvugwaho muri Gashyantare, 2022.

Icyo gihe yavugwagaho kudaha abayagana serivisi bayifuzaho ku kigero nyacyo.

Bifuzaga ko mu byayashyirwamo  harimo gufata ibizamini hakoreshejwe ibyuma bireba udukoko duto bita microscopes, gufata no gupima ibizamini by’umusarane muto n’umunini, ikizamini cya malaria n’ibindi.

Muri uwo mwaka Dr. Corneille Ntihabose, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima yabwiye Kigali Today ko hari amabwiriza mashya yari yasohotse, yari arimo ko za postes de santé zigomba kongererwa ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi kugira ngo zirusheho gutanga serivisi .

Icyo gihe nabwo Minisiteri y’ubuzima yavugaga ko muri aya mavuriro harimo ‘adakora’ ndetse n’andi adakora iminsi yose, ariko ikemeza ko hari ibyakorwaga ngo ibyo bikemuke.

Mu kiganiro Dr. Ntihabose yahaye bagenzi bacu kuri iyo ngingo, icyo gihe yababwiye ko umuforomo ari we wari wemerewe kuza agafatanya na Leta mu mikoreshereze y’iryo vuriro.

Icyakora ngo byaje guhinduka biba ibya buri wese ufite ubushobozi bw’amafaranga n’ubumenyi bwo gucunga aya mavuriro.

Muri izo mpinduka, Ntihabose yavuze ko Minisanté isaba uwo rwiyemezamirimo kuzana umuforomo ubizi neza akaba ari we wita kuri iryo vuriro, hanyuma rwiyemezamirimo we akaba umushoramari.

Poste de sante ni ingirakamaro mu kuvura abaturage begerejwe serivisi z’ubuzima(Ifoto: Kigali Today)

Hejuru y’ivuriro rimwe, rwiyemezamirimo yahawe uburenganzira bwo gucunga andi mavuriro akayacungira rimwe.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kugira ngo Leta ifate amavuriro y’ibanze yose ibe ari yo iyacunga  byasaba abakozi bagera ku bihumbi bitandatu, bangana hafi na 1/3 cy’abakozi bari mu rwego rw’ubuzima bose uhereye ku kigo nderabuzima, ibitaro, kugera kuri CHUK byose bisanzwe bifite abakozi bagera hafi ku bihumbi 20.

Uyu ni umubare munini.

Mu mwaka wa 2022 hari abaturage bavugaga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakorana n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bibagiraho ingaruka.

Muri wo mwaka  Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwavugaga ko rwakoranaga n’amavuriro y’ibanze 430 gusa, avura abafite mituweli.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, abayagana biyongereye kuko, nk’urugero, mu mwaka wa 2016- 2017 bavuye ku 71,212 bagera kuri 4,425,855 hagati y’umwaka wa 2020-2021.

Birashoboka ko uyu mubare wiyongereye ku kigero cyo hejuru kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version