Menya Uko Amahanga Akomeye Ari Gusaranganya Afurika

Mu myaka yo kwigabanya Afurika mu Nama ya Berlin yari yatumijwe na Otto Eduard Leopold von Bismarck bikozwe n’Uburayi, bakabikora bacuranwa, uhatanze undi akahamanika ibendera, ubu hari ubundi buryo abanyabubasha bo ku isi bakoresha bigabanya Afurika.

Nyuma, Abanyamerika n’Abasoviyete bashatse uko bigarurira iki gice cy’isi babinyujije mu gufasha igice kimwe ngo gice ikindi imbaraga, ubundi gihabwe ubufasha runaka: ubw’intwaro, ibiribwa cyangwa ibindi.

Mu mwaka wa 2024 ibibazo bizaba muri Afurika bizakururwa ( kandi biri hafi) n’uko ibihugu bikize bireba ahari umwuka wo kutishimira imiyoborere bugatiza umurindi abashaka guhirika ubutegetsi cyangwa bigafasha abaherutse kububona kubunambaho.

Ubwo intambara y’ubutita yarangiraga, yasize hari abategetsi b’igitugu nka Mobutu Sese Seko wa Zaïre na Mengistu Haile Mariam wa Ethiopia n’abandi bavanywe ku ntebe.

- Kwmamaza -

Muri Afurika y’Epfo naho byarahindutse kuko ubutegetsi bw’Abazungu bwavuyeho hajyaho ubwa ANC bwasimbuye Apartheid.

Amerika nayo yaje gusanga ari byiza ko iva kubyo kugendera cyane ku nyungu ahubwo igashingira ku bwumvikane no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Ku rundi ruhande, Abashinwa baje gusanga ari byiza gukorana n’uyu mugabane.

Mu mwaka wa 2000 bwatangije inama ibuhuza n’Afurika ndetse mu mwaka wa 2024 hari inama ya karundura izabuhuza n’uyu mugabane yiswe the Forum on China–Africa Co-operation.

Politiki y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa hari aho ishimwa kuko itirirwa ibaza iby’uburenganzira bwa muntu cyangwa ikindi kijyanye na Politiki ahubwo bwo bureba icyo mumariranye mu by’ubukungu.

Bwubakiye Afurika imihanda, ibiraro, ibibuga by’indege n’ibindi bikorwa remezo.

Uyu muvuno w’Ubushinwa warabuhiriye cyane k’uburyo ibihugu byaje kubwemerera kubyubakamo ibirindiro by’ingabo zabwo muri Djibouti.

Wasanga hari n’ahandi buri kubiteganya!

Abashinwa kandi hari ahandi ku isi bafite ubwato bw’intambara n’ibindi bikorwaremezo bitangaje.

Nyuma yo kubona ko Ubushinwa bwafatishije, ibindi bihugu nka Turikiya, Ubuhinde, Qatar…byatangiye nabyo kwiyegereza Afurika.

Nk’ubu Ubuhinde na Turikiya byahafunguye Ambasade 47( ku Buhinde) na 44 za Turikiya.

Guhera mu mwaka wa 2008 ibi bihugu byombi byakoranye inama n’ibihugu by’Afurika bitandukanye mu rwego rwo kunoza ubutwererane.

Ni intambara hagati y’abanyabubasha ku isi ariko ikaba bikaba amahirwe y’Abanyafurika mu guhitamo uwo bakorana akabagirira akamaro mu nzego zitandukanye.

Aho Uburusiya na Leta ziyunze z’Abarabu bitangiriye gukorana n’Afurika, Amerika n’Uburayi barikanze batangira kuzana umwuka ushatse wakwita intambara y’ubutita.

Muri rusange ni uko Afurika imeze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version