Nyanza: Arashinja Umukobwa Kumwambura Ayo Yamuhaye Ngo Baryamane Akabyanga

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 17, Gashyantare, 2026 mu Nteko y’abaturage yateraniye  mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwesero, muri Busasamana ya Nyanza havugiwe ikirego cy’umusore waregaga  umukobwa ko yahaye Frw 50,000 ngo baryamane undi akayarya nyuma akamwigarama.

Yaba umusore yaba n’umukobwa bombi bafite imyaka 20 y’amavuko nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE dukesha iyi nkuru babyemeza.

Nk’uko uwo musore yabibwiye Umukuru w’Umudugudu, nyuma yo kubona ko ibyo yari yiringiye bidakunze, yihutiye kujyana ikirego k’Umukuru w’Umudugudu wa Taba, nawe arabahamagaza arabicaza arabumva.

Umusore yashinje umukobwa ko yamuhaye amafaranga ibihumbi mirongo itanu ngo baryamane, ariko umukobwa amaze kuyafata ntiyabyemera.

Uwo musore yabwiye umuyobozi ko niba uwo mukobwa adashaka ko baryamana, akwiriye kumusubiza inote ze, undi amukurira inzira ku murima avuga ko ibyo avuga ntabyigeze bibaho.

Ahubwo yabwiye umuyobozi ko umubare w’amafaranga uwo musore yavugaga ko yamuhaye ngo baryamane, we yayahawe na musaza we wayamubikije bityo ko ntaho yahuriye n’uwo musore umushinja ubwambuzi.

Mudugudu amaze kubona ko uru rubanza rwabuze gica, yigiriye inama yo kubabwira ko ikibazo cyabo bazakivugira mu nteko y’abaturage kikaba ari ho gihererwa umurongo.

Uru rubanza rwaravugwa mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubwo iyo Nteko yateranaga kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Gashyantare, umukobwa yarayitabiriye kuko yari yabisabwe n’ubuyobozi ariko umusore ntiyayizamo kubera icyo yise ‘imbogamizi z’uko yatinze ku isoko.’

Mu rwego rwo kwirinda ko mu baburanyi hari uwazavuga ko icyemezo cyafashwe adahari, byabaye ngombwa ko ibyo kuburanisha iyo dosiye bisubikwa bikazasubukurwa ikindi gihe.

Hagati aho amakuru avuga ko uwo musore asanzwe yifite kuko ari umucuruzi w’amatungo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *