SACCO 14 Nizo Zamaze Guhuza Ikoranabuhanga Ryo Kubitsa No Kubikuza- BNR

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko ikoranabuhanga ryo guhuza imikorere ya SACCO z’uturere ryamaze kuzihuza zose ndetse ko abakiliya ba SACCO 14 muri zo, ubu bashobora kubitsa cyangwa kubikuza bakoresheje telefoni zabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa BNR bwavuze ko iyo ari intambwe yo kwishimira kuko bifasha mu kwihutisha serivisi z’urwego rw’imari kandi ngo ni ikintu kizakomeza gushyirwa mu bikorwa no kunozwa.

Taarifa Rwanda yabajije iki kibazo mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 19, Gashyantare, 2026, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere Ubutajegajega bw’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, Nsengiyumva Rwisumbura Bernard agisubiza atya:

“Ubu guhuza Umurenge SACCO ku rwego rw’Akarere byararangiye. Dufite SACCO z’Akarere 30, muri zo SACCO 14 zimaze kujya mu ikoranabuhanga aho zemerera abazigana kubitsa no kubikuza hakoreshejwe telefoni kandi iki gikorwa kizakomeza muri SACCO zose. Nk’uko byemejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, bigomba kuba cyarangiye bitarenze ukwezi kwa 6 uyu mwaka.”

SACCO (Savings and Credit Cooperative Organization) ni ishyirahamwe ry’ubwizigame n’inguzanyo ku bufatanye bw’abantu ngo bazagurizanye batezanye imbere binyuze mu ishoramari rizishyura iyo nguzanyo ku rwunguko runaka.

Zaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu rwego rwo gufasha abaturage kwiyubaka no kubona uburyo bwo kwizigamira no guhabwa inguzanyo.

Zatangirijwe cyane cyane mu cyaro mu makoperative y’abahinzi, aho abaturage batari bafite uburyo bwo kubona inguzanyo muri banki zisanzwe.

Abaturage bariterany bagatangiza SACCO aho batuye cyangwa ku mwuga bahuriyeho (abahinzi, abacuruzi, abarimu n’abandi), ikagira konti yayo y’ubwizigame n’uburyo bwo gutanga inguzanyo.

Ibi bigo bicungirwa hafi n’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative, byose bikaba mu nshingano za Banki nkuru y’u Rwanda.

Bimwe mu bibazo SACCO zahuye nabyo ni uko hari igihe amafaranga y’inguzanyo atagarurwa ku gihe cyemeranyijwe bigateza igihombo ku kigo no ku banyamuryango.

Ikindi ni ubumenyi budahagije ku bacungamari bazo kandi zikagira n’uburyo bucagase bwo guhangana n’ihungabana ry’isoko cyangwa ibindi bibazo biba mu bucuruzi.

Kuba hari abayobozi badafite ubumenyi mu micungire y’imari nabyo bitera icyuho mu  igenamigambi n’imicungire y’umutungo.

Banki z’ishoramari zifite ubushobozi bwinshi bwo kureshya abakiriya n’inguzanyo binyuze mu biciro byiza, urwunguko n’inyungu bishize mu gaciro zikurura abakiliya bigatuma hari za SACCO zibura abazigana ngo zibagurize.

Ikindi kibazo cyamaze igihe muri zo ni uko nta koranabuhanga rihambaye ruhari ryazakoreshwa hose ngo SACCO zishobore guhuza neza amakuru yaba ay’abakiliya cyangwa abandi bafatanyabikorwa.

Icyakora, nk’uko BNR yabigarutseho kuri uyu wa Kane, hari ibyakozwe mu kuzigezamo iryo koranabuhanga rikaba rifasha mu kubitsa cyangwa kubikuze binyuze kuri telefoni.

Inzego za Leta nka BNR na RCA zigena amabwiriza agenga SACCO nizo zigomba gucoca ibibazo biboneka muri uru rwego rufitiye benshi akamaro biganjemo abarimu, abahinzi n’abandi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari SACCO zirenga 1,000 zikorera mu cyaro no mu mijyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *