Ese Wiyanditse Ku Mubiri? Menya Ko Wikozeho!

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Nubwo abantu biyandika ku mibiri badasiba kwiyongera ku isi, bagashyiraho ibyo bita tatoo, mu myaka ishize hagaragaye ubushakashatsi bwinshi bwerekana isano ya ‘tatoo’ na kanseri kandi ibi byagombye gutuma umuntu atekereza kabiri mbere yo kuyishyiraho.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru The Lancet mu 2024, bwagaragaje ko abantu bafite tatoo bafite ibyago byiyongereye ku kigero cya 21% byo kurwara lymphoma, iyi ikaba kanseri ifata imisemburo bita lymphe, igice cy’ingenzi mu mikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku mpanga  2,700 muri Danemark bwatangajwe muri Mutarama, 2025 mu kinyamakuru cyandika ku bushakashatsi mu by’ubuzima BMC Public Health, bwagaragaje ko abafite tatoo bafite ibyago byiyongereye ku kigero cya 62% byo kurwara kanseri y’uruhu, kandi abafite tatoo nini cyane bakagira ibyago bikubye hafi gatatu byo kurwara ya kanseri twavuze haruguru yitwa lymphoma.

Icyakora, ubu bushakashatsi ntiburagaragaza impamvu nyayo gusa bwerekana isano hagati ya tatoo no kwiyongera kwa kanseri wenda hakaba haboneka izindi mpamvu runaka zihariye kuri buri muntu.

Hari n’ubushakashatsi bunyuranye n’ubu, bwatangajwe mu Ukuboza 2025 muri Journal of the National Cancer Institute, bwagaragaje ko abantu bafite tatoo nini eshatu cyangwa zirenga bafite ibyago byo kurwara melanoma (kanseri y’uruhu iri mu zibasira abantu cyane) biri hasi ku kigero cya 74% ugereranyije n’abadafite tatoo.

Bigenda bite ngo wino ya tatoo yangize uruhu?

Abahanga ntibarasobanukirwa neza uburyo nyabwo tatoo zishobora kongera ibyago bya kanseri, ariko hari ibisobanuro baheraho babyemeza:

Nubwo tatoo zigaragara ku ruhu inyuma, wino yazo yo ijya mu gice cyimbitse cyarwo.

Uduce duto twa wino dushobora kugendera mu maraso cyangwa mu matembabuzi yandi aba mu ruhu binyuze muri sisitemu ya lymphe tukagera mu gice cyitwa ‘lymph nodes’, bikaba byatera uburibwe no kwangirika kw’imbere mu ruhu mu buryo butagaragara.

Umubiri ufata wino nk’ikintu cyinjiyemo kitari icyawo, bigatuma sisitemu y’ubudahangarwa igerageza kuyirwanya.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu Ugushyingo 2025 muri PNAS bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko iyo wino iguma mu tugingo twihariye dushinzwe ubudahangarwa bita phagocytes.

Utwo tugingo nyuma turapfa bigatera uburibwe burambye.

Wino kandi ishobora no guhindura uko umubiri wakira inkingo nk’iza COVID-19 cyangwa izindi zishinzwe kurwanya za virusi ziri mu bwoko bw’ibicurane bita za grippes.

Ikindi gikomeye ni ibintu biba bigize iyo wino nyirizina.

Ibinyabutabire bita ‘Polycyclic aromatic hydrocarbons’ biba muri wino y’umukara biri mu byongera ibyago bya kanseri.

Ikindi kinyabutabire ni ikitwa Azo dyes kiba muri wino itukura gishobora guhinduka ibintu biteza kanseri iyo uruhu ruhuye n’izuba igihe kirekire.

Hari ibinyabutabire bityaye bita lead, cadmium na mercury nabyo bishegesha uruhu bigatuma rworohera bityo ubwirinzi bwarwo ku mirasire ikaze y’izuba bukagabanuka.

Ibindi byongerwamo nka ‘formaldehyde’ na ‘phenol’ bishobora gutera umubiri kugira ubwivumbagatanye( allergies).

Ibi byose bishobora gutera umubiri kugabanuka k’ubudahangarwa muri rusange ariko cyane cyane ubw’uruhu bityo bigaha icyuho imikurire idasanzwe y’uturemangingo tubi bita ‘lymphocytes’ dushobora kuvamo kanseri.

Uduce twa wino na bya binyabutabire bityaye bita lead cyangwa ibindi nkabyo bishobora kuguma mu mubiri imyaka myinshi bikaba byagira ingaruka zikomeza kwiyongera uko imyaka ishira.

Ese ingano ya tatoo ibigiramo uruhare?

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa  2024 bwa The Lancet ntibwerekanye mu buryo butaziguye ko ingano ya tatoo yongera ibyago bya kanseri ya lymphoma.

Ariko ubushakashatsi bwo muwa 2025 bwagaragaje ko abafite tatoo nini ku buryo yakorosa ikiganza cyose bagira ibyago bikubye hafi gatatu byo kuzarwara kanseri z’uruhu.

Icyakora, ingano si cyo kintu cyonyine wareberaho kuko tatoo zingana mu buso zishobora gutandukana ku bwinshi bwa wino zifite.

Wabigenza ute se mu gihe ufite tatoo?

Gukuraho tatoo hakoreshejwe uburyo bita lazeri( bukoresha imirasire y’imashini zabugenewe) si igisubizo ndetse bishobora no kongera ibyago kuko bitandukanya uduce twa wino bigatuma byoroshya ko tujya mu bice by’umubiri bita ‘lymph nodes.’

Icyiza ni kubaho ubuzima buzira umuze: indyo yuzuye, gukora siporo, kugabanya inzoga cyangwa kuzireka no kurinda uruhu izuba.

Abafite tatoo bagomba kwisuzumisha kenshi kwa muganga w’inzobere mu ruhu.

Kwihutira kwisuzumisha igihe hagaragaye ibibyimba cyangwa kubyimba k’uruhu nayo ni inama nziza.

Ibivugwa aha, biratanga umuburo ku bantu bose batarashyiraho tatoo.

Byaba ari iby’ubwenge ubanje gutekereza kabiri mbere yo gushyira icyo kimenyetso ku mubiri wawe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *