Muri Kayonza habereye igikorwa cya Guverinoma y’u Rwanda kwo kwirizihiza imyaka 25 ishize hatangijwe gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Muri icyo gihe, ubwisungane mu kwivuza bwahinduye uburyo abaturage babona serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Bwafashije abaturage barenga 90% kubona ubuvuzi, bituma abenshi batarembera mu rugo
kuko babuze ubushobozi ahubwo bikababaho bitewe n’uburangare bw’umurwayi cyangwa abamuri hafi.
Ikigo RSSB kigaragaza bimwe mu byo ubwisungane mu kwivuza bwagejeje ku baturage muri icyo gihe cyose.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo kivuga ko ibyo birimo kuzamura icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 (mu mwaka wa 2000) kigera ku myaka hafi 70,
Abaturage bagera kuri 90% babasha kubona ubuvuzi kubera ubwisungane mu kwivuza,
Byatumye umubare w’ababyeyi bapfa babyara ugabanuka uva ku babyeyi 1000 ugera kuri 149 ku bantu 100,000.
Umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu nawo waragabanutse, uva ku bana 196 ugera kuri 36 ku bana 1000 bavutse.
Abitabira serivisi z’ubuvuzi kandi muri iyo myaka yose bikubye inshuro zirenze ebyiri.
Kugira ngo ibyo bishoboke habaye kuvugurura gahunda nyinshi hagamijwe kongerera gahunda ya Mituweli imbaraga
Izo gahunda zirimo kongera ibikorwa by’ibuvuzi byishingirwa na Mituweli Serivisi z’ubuvuzi zihabwa abafite ubwisungane mu kwivuza nazo zarongerewe hatangwa ubuvuzi bwihariye bujyanye n’iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda.
Zimwe muri izo serivisi zongewemo kuri iyi nshuro harimo gusimbura impyiko, kuyungurura amaraso, kubaga ubwonko, kuvura indwara z’umutima, gusuzuma no kuvura kanseri, kubaga amagufa no gutanga ibikoresho byunganira abafite ubumuga n’izindi ndwara zifashisha ikoranabuhanga rigezweho.
Mu bihe byashize, izi serivisi zongewemo ntizashoboraga gutangwa imbere mu gihugu.
RSSB itangaza ko ivugurura rivugwa ubu, rigamije kongerera imbaraga gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Guverinoma y’u Rwanda yatangije iryo vugurura igamije kunoza serivisi no kuzigeza kuri bose.
Muri iryo vugurura harimo uburyo bwo kwishyura amavuriro mbere.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na RSSB, hatangijwe uburyo bushya bwo kwishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yifashishwa kuri serivisi zizahabwa abanyamuryango.
Ibi bitandukanye n’uko byakorwaga mbere aho amavuriro yishyurwaga nyuma yo gutanga serivisi, rimwe na rimwe bigatinda bikanadindiza serivisi.
Itangazo rya RSSB rigenewe abanyamakuru rivuga ko ibi bigamije kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage no gufasha amavuriro mu igenamigambi,
Bizafasha kandi guharanira ko amavuriro ahorana imiti n’ibindi bikoresho by’ingenzi, kwirinda ingaruka ziterwa n’ubukererwe bwo kwishyurwa no korohereza abatanga serivisi z’ubuvuzi gukomeza kuzitanga nta nkomyi.
Ubu buryo bwo kwishyura mbere bwatangirijwe mu bigo nderabuzima byo mu Ntara y’Uburasizuba guhera muri Mutarama 2026, bukazakomereza ahandi mu Gihugu.
Icyakora abaturage baributswa kugenzura amakuru y’ingo zabo kugira ngo bamenye icyiciro babarizwamo.
Ivugurura mu misanzu riteye rite?
Hashyizweho ibyiciro bitanu by’imisanzu bishingiye ku mikoro ya buri rugo.
Muri yo, Guverinoma izakomeza kunganira imiryango ifite amikoro make, kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose.
Icyiciro cya mbere hazajya hishyirwa Frw 4,000 bishyurirwa 100% na Leta
Abandi ba kabiri bazishyura Frw 5,000 ku mwaka biyishyurire yose.
Abandi bakurikiyeho bazishyura Frw 8000 biyishyurire yose.
Hari abandi bazishyura Frw 20,000 biyishyurire yose.
Kugeza ubu, abaturage batanga umusanzu ugera kuri 33% by’amafaranga akenerwa ku mwaka, mu gihe Leta itanga asaga 67%.
Mu ivugurura rishya, abaturage bazatanga umusanzu ugera kuri 48%, mu gihe Leta izakomeza gutanga umusanzu munini ungana na 52%.

Umuturage wakenera kugenzura amakuru y’urugo rwe yakoresha uburyo bukurikira:
Muri Sisiteme Imibereho ukanda *195#.
Sisiteme y’ubwisungane mu kwivuza ukanda *876#.
RSSB igaragaza ko umubare munini w’abanyamuryango (hejuru ya 90%) uri mu byiciro bizatanga umusanzu uri hagati ya Frw 4000 na Frw 8000.

