Israel Iri Kwagura Umubano Na Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Perezida wa Israel, Isaac Herzog.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog ari kugirira uruzinduko muri Ethiopia mu rwego rwo gushimangira umubano w’iki gihugu na Afurika, abikoze hashize ibyumweru bibiri gusa avuye mu ruzinduko muri Australia.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Herzog yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ethiopia.

Abazi amateka ya Afurika bazi ko Israel ifitanye amateka maremare na Ethiopia ndetse ahera mu bihe bya kera bivugwa no muri Bibiliya by’umwamikazi wa Ethiopia Makeda, Umwamikazi wa Sheba, uvugwa mu migani ko yasuye Umwami Salomo i Yerusalemu, bakabyarana umwana witwaga Menelik.

Abanyamateka bagenekereza bakavuga ko yamusuye mu mwaka wa -1555( hari mbere y’Ivuka rya Yezu Kristu).

Mu bihe bya vuba, Umwami Haile Selassie yasuye Israel mbere y’uko iba igihugu cyigenga, ndetse yagiraga inzu i Yerusalemu yahungiyemo muri Gicurasi 1936 nyuma y’uko u Butaliyani buteye igihugu cye.

Selassie yagaruwe ku butegetsi mu gihugu cye muri Gicurasi 1941 ubwo cyananiraga Abakoloni b’Abataliyani kikanabatsinda mu ntambara.

Mu myaka yakurikiyeho, abasirikare ba Israel batangiye guha bagenzi babo ba Ethiopia ubumenyi bwa gisirikare ndetse hari na mbere y’uko ibihugu byombi bishyiraho ku mugaragaro umubano wa dipolomasi.

Muri Werurwe 1963, abari abayobozi ba Israel ari bo Shimon Peres na Yitzhak Rabin bamaze icyumweru muri Ethiopia nk’abashyitsi ba Haile Selassie.

Mu myaka ya 1960, hari abasirikare benshi ba Israel bari bari muri Ethiopia bahugura ingabo zaho.

Nyuma y’intambara ya Yom Kippur mu 1973, umubano wa dipolomasi wahagaze, nubwo hakomeje kubaho ubufatanye mu by’umutekano ariko bitari ku mugaragaro.

Mu mwaka wa 1992, ibihugu byombi byongeye gushimangira umubano wa dipolomasi, bishyiraho ambasade muri buri gihugu.

Umubano wa Israel na Ethiopia muri iki gihe

Israel ishyira imbere cyane umubano wayo na Ethiopia, by’umwihariko muri iki gihe Ethiopia ari yo ifite icyicaro cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe kiri i Addis Ababa.

Muri iki gihe kandi ibihugu bimwe bya Afurika bigaragaza imyifatire yo kunenga Israel no gushyigikira Palestine.

The Jerusalem Post yanditse ko mu ruzinduko rwe, Perezida Isaac Herzog ateganya guhura na Perezida wa Ethiopia, Taye Atske Selassie, na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ndetse n’abayobozi b’umuryango w’Abayahudi batuye muri Ethiopia.

Aba Bayahudi bakomoka ku bana Makeda yabyaranye n’umwami Salomo, bakomoka kuri Menelik.

Birashoboka ko abayobozi b’Abayahudi bo muri Ethiopia bazamubaza igihe gisigaye kugira ngo abantu bamaze imyaka bategereje kongera guhura n’imiryango yabo muri Israel babashe gufata indege yerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ben Gurion bahure nayo.

Uru ruzinduko rugaragaza umuhate wa Israel wo gukomeza no kwagura umubano wayo na Afurika, by’umwihariko mu rwego rwa dipolomasi n’umutekano.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *