Rwanda: Abatarahererekanya Ibyangombwa By’Ibinyabiziga Bongererewe Igihe

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda (RNP), kiramenyesha ko igihe ntarengwa cyo gutanga ubufasha bwihariye mu guhererekanya no kwandukuza ibinyabiziga cyongerewe kugera ku itariki 09 Werurwe 2026.

Bizakomeza gutangirwa aho bwatangirwaga muri Kigali no mu Ntara zose.

Abahuye n’imbogamizi nko: kubura uwaguze cyangwa uwagurishije, kuba uwaguze/uwagurishije yaranze cyangwa afite imyenda y’imisoro, kuba ikinyabiziga cyarabuze n’ibindi barakangurirwa gutanga amakuru banyuze kuri uyu murongo:https://etax.rra.gov.rw/mvOwnershipDisclosure

Mu mpera za Mutarama, 2029, izo nzego zari zatanze itariki ya 28, Gashyantare nka nyirantarengwa yo kuba ibyo byarangiye.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yahaye itangazamakuru icyo gihe, yavuze ko nibigaragara ko hakenewe ikindi gihe cyo kubikora, bazabitangamo icyifuzo ku bayobozi babo.

Birashoboka ko ari byo byakozwe, bikaba byatumye itariki yo kuba byakozwe igirwa iya 09, Werurwe, 2026.

Kuba hari ibinyabiziga bikora kandi ba nyirabyo batarahererekanyije ibyangombwa byabyo, bibangamira imikorere y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro yo kwishyuza umusoro w’umuhanda ucibwa nyiri ikinyabiziga.

Bituma n’imikorere ya Polisi mu kugenza ibyaha bikorwa n’ibinyabiziga bigorana kuko hari ubwo uwanditsweho ikinyabiziga aba atari we wakoze icyaha cyangwa ikosa.

Rwanda Revenue Authority isaba abantu gukemura ibyo bibazo bitaba ibyo hakazakurikizwa amategeko.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *