Perezida Paul Kagame ari i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye Inama yitwa World Nuclear Energy Summit, igamije guteza imbere icyerekezo cy’inganda zikoresha ingufu za nikeleyeri mu buryo butekanye, bwizewe kandi bugamije amahoro.
Ibi biremezwa na The New Times.
Ingufu za nikeleyeri zigira akamaro muri byinshi harimo no kuzikoresha mu bikorwa bya gisivili.
Iyi nama itegurwa k’ubufatanye bw’ikigo International Atomic Energy Agency (IAEA), kandi ni ku nshuro ya kabiri ibaye.
Ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ibigo by’imari, abayobozi b’inganda ndetse n’impuguke, bagamije kuganira ku ruhare ingufu za nikereyeri zikoreshwa mu bikorwa bya gisivili zishobora kugira mu gukemura ibibazo by’ingufu n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama kandi igamije guteza imbere ibiganiro hagati y’ibihugu bisanzwe bifite gahunda zo gukoresha ingufu za nikereyeri n’ibihugu biri gutekereza gutangira kuzikoresha, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Itangazo rivuga iby’iyo nama riri ku rubuga rwayiteguye, rivuga ko ibaye mu gihe ku isi hari ubwiyongere bunini mu gukenera amashanyarazi, hakiyongeraho n’imbaraga zo kugabanya imyuka yangiza ikirere ndetse n’impungenge ku bijyanye n’umutekano w’ingufu.
Intego yayo ni ugushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu gushaka ibisubizo byatuma ingufu za nikeleyeri zikoreshwa mu buryo butekanye kandi burambye.
Muri iki gihe, ingufu za nikeleyeri zishishikaje benshi kuko ziri mu z’ingenzi zitanga amashanyarazi menshi kandi atekanye ugereranyije n’uko bimeze ku zindi.
Zitanga hafi 10% by’amashanyarazi akoreshwa ku isi. Ibihugu byinshi bikazibona nk’inyongera ikomeye ku zindi ngufu zisubira (renewable energy) mu gutanga amashanyarazi yizewe kandi adasohora imyuka myinshi yangiza ikirere.

