Hari abatuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nyaruteja bamaze imyaka ibiri mu bwigunge kubera ikiraro cyacitse.
Bavuga ko kibangamiye ubuhahirane n’imibereho yabo ya buri munsi.
Ikimpaye Clémentine wo mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Nyaruteja, avuga ko kwangirika kwacyo byagize buri muntu ucyambukiraho ahora afite impungenge z’uko yagwamo.
Abana n’abageze mu zabukuru bari mu bahahurira n’ibibazo kurusha abandi.
Abandi ni abamotari
Uwo muturage ati: “Iyo ibinyabiziga nka moto cyangwa amagare bihanyuze abantu baba bafite impungenge ko byagwamo. Mu bihe by’imvura biba bibi kurushaho kuko aho iki kiraro kiri hakunda kuba isuri. Ababyeyi na twe duhora duhangayitse ku bana bajya ku ishuri cyangwa bavuyeyo, kuko bashobora kugwamo cyangwa se bakagwamo bari gukina.”
Undi witwa Mukarusaro Domitile yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo bigira ingaruka zikomeye ku buhahirane bw’abaturage.
Nubwo hahingwa imyaka myinshi, kuyigeza ku isoko byabaye ikibazo gikomeye.
Ati: “Iki kiraro cyadutandukanyije n’amasoko. Duhinga cyane ariko kugeza umusaruro ku isoko ni ikibazo. Hari n’imodoka yagombaga kuzana amapoto ariko ibura uko yambuka kubera uburemere bwayo. Twanabonye imodoka yigeze kugwamo yikoreye imyumbati irangirika cyane bitewe n’uko ikiraro cyari cyangiritse.”
Undi ati: “Iki kiraro kimaze igihe kinini cyangiritse kandi cyadusubije inyuma mu iterambere. Abaturage bahura n’ibibazo byinshi birimo kubura uko bageza umusaruro ku masoko no kugorwa no kugenda. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko iki kiraro cyakorwa vuba kandi kigakorwa neza kugira ngo kidakomeza kuduteza ibibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ngo ikibazo cy’ikiraro cyo muri Nyaruteja kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere.
Yagize ati: “Ikiraro cyo muri Nyaruteja turakizi neza. Ariko si iki kiraro cyonyine gifite ikibazo, ahubwo n’uyu muhanda cyubatsweho ufite akamaro kanini kuko ari umuhanda ujya ku mupaka uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu. Ni umuhanda wo ku rwego mpuzamahanga.”
Avuga ko kubaka ikiraro cyonyine bidahagije, ahubwo ko hakenewe gutunganywa umuhanda wose kugira ngo ubashe gufasha abaturage n’ubuhahirane.
Yunzemo ati: “Ntabwo byaba bihagije gukora ikiraro cyonyine. Icyo turimo gukora ni ukubaka uyu muhanda n’ibiraro biwugize kuko ingengo y’imari yo gutunganya uwo muhanda wose yamaze kuboneka. Turizeza abaturage ko mu minsi iri imbere uwo muhanda uzatangira gukorwa.”
Uwo muhanda uturuka mu Karere ka Gisagara ukerekeza ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, bikaba biteganyijwe ko kuwutunganya bizafasha cyane mu koroshya ubuhahirane n’ingendo z’abaturage bo muri ako gace.

