Mu mwaka wa 2025, abaturage bari mu kigero cy’imyaka yo gukora (kuva ku myaka 16 kuzamura) bageraga kuri miliyoni 8.5.
Muri bo, abagera kuri miliyoni 4.8 bari bafite akazi, ibihumbi 676 ntibari bafite akazi, naho miliyoni 3.1 bari batari mu rwego rw’abakora cyangwa abashaka akazi.
Iyo uteranyije abafite akazi n’abatagafite, ubona ko abari mu rwego rw’abakozi (labour force) bageraga kuri miliyoni 5.4.
Muri rusange, igipimo cy’abitabira umurimo cyakomeje kuba hejuru ku bagabo kurusha abagore nk’uko Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyabitangaje kuri uyu wa Kane.
Mu mwaka wa 2025, ikinyuranyo hagati y’abagabo n’abagore bari bafite akazi cyari hafi 14.3%, cyikaba cyaragabanutseho 1.2 ugereranyije no mu mwaka wa 2024.
Iby’akazi byifashe bite?
Igipimo cy’abafite akazi ugereranyije n’abaturage bose (mu Cyongereza babyita Employment-to-Population Ratio – EPR) cyarazamutse kigera kuri 55.9% mu mwaka wa 2025 kivuye kuri 53.5% muwa 2024.
Iki gipimo cyazamutse ku bagabo no ku bagore, aho ku bagabo cyazamutseho 1.4 naho ku bagore cyiyongeraho 3.1.
Muwa 2025, abagabo bari ku gipimo kiri hejuru (63.6%) ugereranyije n’abagore (49%).
Iyo harebwe uko imirimo igabanije mu nzego z’ubukungu, bigaragaza ko urwego rwa serivisi ari rwo rwatanze akazi ku bantu benshi.
Imirimo mu buhinzi no mu nganda yagumye hafi ku rwego rumwe, ariko umubare w’abakora muri serivisi wariyongereye ugera kuri 44.4% mu mwaka wa 2025 uvuye kuri 42.9% mu 2024.
Ubushomeri
Mu mwaka wa 2025, igipimo cy’ubushomeri cyari 12.4%, bivuze ko mu bantu umunani bari mu rwego rw’abakozi, umwe yabaga adafite akazi.
Ibi byagaragaje igabanuka rya 2.5 ugereranyije no mu mwaka wa 2024.
Ubushomeri bwari hejuru mu bagore (14.2%) kurusha abagabo (10.8%), kandi bwagaragaraga cyane mu rubyiruko (14.7%) kurusha abakuze (10.8%).
Nanone kandi, ubu bushomeri bwari hafi kungana mu cyaro no mu mijyi (hafi 12%).
Ikinyuranyo cy’ubushomeri hagati y’abagabo n’abagore cyari 3.3% muwa 2025, kikaba ryaragabanutseho amanota 1.7 ugereranyije nuwa 2024.
Gukoresha nabi ubushobozi bw’abakozi
Ubushomeri si bwo bwonyine bugaragaza ibibazo byo kubona akazi.
Hari n’ibindi bibazo birimo gukora amasaha make ku bushake n’abashobora gukora ariko batari mu rwego rw’abashaka akazi.
Mu mwaka wa 2025, igipimo cyo kudakoresha neza ubushobozi bw’abakozi cyari 56%.
Iki gipimo cyari hejuru ku bagore (63.1%) kurusha abagabo (48.5%), kandi kiri hejuru mu rubyiruko (56.7%) kurusha abakuze (55.5%).
Ugereranyije umwaka wa 2025 nuwa 2024, iki gipimo cyiyongereyeho 1.8%.

