Mu nama ya 11 y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), u Rwanda rwagaragaje ko ari ingenzi gushaka uburyo burambye bwo gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango.
Bigamije kugira ngo ukomeze kugira uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyo nama, yashimwe cyane Guverinoma n’abaturage ba Equatorial Guinea uko bakira neza abitabiriye iyi nama no kuyitegura neza.
U Rwanda kandi rwifurije imirimo myiza Perezida wa Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, uherutse gutorerwa kuyobora uyu muryango wa OACPS, rugaragaza ko ruzamushyigikira mu nshingano ze.
Hanashimwe Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango n’itsinda rye ku mbaraga bashyira mu ivugurura ry’imikorere yawo, ndetse hanashimangirwa ko insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “OACPS ivuguruye kandi ihinduwe mu isi iri guhinduka” ijyanye n’igihe kandi ifite akamaro kanini.
Mu kiganiro cyahariwe ingingo yo gushaka uburyo burambye bwo gutera inkunga ibikorwa byawo, u Rwanda rwagaragaje ko ari ingenzi kugira uburyo bushya bwo kubona amafaranga azatuma uyu muryango ukomeza gukora neza no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ibihugu biwugize.
Rwashimangiye ko nubwo mu myaka yashize ibikorwa byinshi byaterwaga inkunga n’abafatanyabikorwa mu iterambere, igihe kigeze ngo ibihugu biwugize bitangire kwishingikiriza ku bushobozi bwabyo, bikanongera uruhare rwabyo mu gutanga umusanzu.
U Rwanda rwagaragaje ingingo eshatu z’ingenzi zagenderwaho:
Icya mbere ni ugukomeza kongera ubushobozi bw’ibihugu bwo kwinjiza umutungo w’imbere muri byo, kugira ngo bishobore gutanga imisanzu ku gihe kandi mu buryo buhoraho.
Icya kabiri ni guteza imbere imishinga ifite ireme kandi ishobora gushorwamo imari ku rwego runini, cyane cyane ku rwego rw’Akarere, hagamijwe gukurura abashoramari b’igihe kirekire.
Icya gatatu ni ukongera ubufatanye hagati y’ibihugu n’abafatanyabikorwa, haba abari basanzweho n’abashya, hagamijwe gushora imari mu buryo buhuriweho.
U Rwanda rwanagaragaje ko amasezerano ya Samoa Agreement ashobora gufasha mu gushyira mu bikorwa izi gahunda, ariko ko bizasaba ko ibyo bemeranyije bishyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara kandi bufatika.
Byongeye, u Rwanda rushyigikiye ko hashyirwaho gahunda isobanutse y’igihe kirekire izafasha kubona uburyo bushya bwo gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango.
Rwanashimangiye ko ibi byose bisaba impinduka mu mitekerereze y’ibihugu biwugize, aho bikwiye kuva ku muco wo guhora byishingikiriza ku nkunga zituruka hanze, ahubwo bikagira uruhare rufatika mu bikorwa byabyo.
Mu gusoza, binyuze kuri Minisitiri w’Intebe, u Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeje kuba intangarugero mu gutanga imisanzu yarwo ku gihe, ndetse rusezeranya ko ruzakomeza kubahiriza inshingano zarwo muri uyu muryango.

