Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko intambara iri muri Irani izatuma ibiciro by’ibintu byinshi mu Rwanda bizamuka.
Avuga ko ibyo biciro bizazamuka bidatewe n’uko ari ko Guverinoma ibishaka, ahubwo bizaterwa n’uko ibintu byifashe ku isoko mpuzamahanga.
Ubu ukwezi kurenzeho igihe gito intambara Amerika ifatanyijemo na Isiraheli barwana na Irani itangiye, bikaba byarazahaje benshi ku isi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gufasha abaturage ngo bataremererwa n’ingaruka zayo, yashyizeho ‘nkunganire’ cyane cyane ku bikomoka kuri petelori.
Minisitiri w’Intebe atangaje ibi nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ifatirwamo umwe mu myanzuro myinshi uvuga ko abaturage bagiye gufatanya na Guverinoma guhangana n’ibibazo by’ubukungu biriho muri iki gihe.
Nanone kuri uyu wa Kane Minisiteri y’imari n’igenamigambi yakiriye inguzanyo ya Miliyoni $250 zatanzwe n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, zizafasha igihugu guhangana n’ibibazo byakuruwe n’iriya ntambara.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yavuze ko hamwe muho igihugu kizashyira ariya mafaranga ari mu gushaka ahandi cyakura ifumbire.
Ifumbire mvaruganda ni kimwe mu by’ingenzi u Rwanda rusanzwe rukura mu Burasirazuba bwo Hagati, gusa intambara iri yo yakomye imbere itumizwa ryayo.
Mu kiganiro Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye yagiranye n’itangazamakuru muri Werurwe, 2026 yavuze ko urwego ayoboye rucungira hafi uko amadovize ahagaze, hirindwa ko ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro munsi y’igipimo gishyize mu gaciro.
U Rwanda kandi ruvuga ko ruri gushaka uko ruhunika zahabu ngo izarugoboke nk’ubundi buryo bukoreshwa nk’amadovize.
Soraya Hakuziyaremye avuga ko uburyo bwo gukoresha zahabu bukoreshwa no mu zindi Banki nkuru.
Ibi birajyanirana no gutangiza ikoreshwa ry’ifaranga-koranabuhanga bise Central Bank Digital Currency (CBDC), iri rikaba rikiri mu igaragezwa.
Izo ngamba ziri muzo Leta iri gukoresha mu gucunga ko ubukungu butazahara bitewe n’ibibera mu isi bihindagurika buri kanya.
Mu guha abaturage inama, Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe kubungabunga ubudahangarwa bw’ifaranga Prof Ndahiriwe Kasai yigeze kubwira RBA ko mu bihe nk’ibi, abantu bakwiye kwirinda kwaya.
Kuri we, ni ngombwa kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi muri iki gihe, kuzigama bikaba intego ikomeye kuri buri wese.

