Nyabugogo-Kamembe Unyuze Huye Ni Frw 11,445-Ibiciro Byo Kujya Mu Ntara

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Zimwe muri bisi z'amashanyarazi zikoreshwa mu gutwara abagenzi mu Rwanda.

Ibiciro by’ingendo zo kujya mu Ntara z’u Rwanda byavuguruwe aho igiciro kiri hejuru kurusha ibindi ari icyo kuva muri Nyabugogo ujya i Kamembe muri Rusizi uciye i Huye. Ni Frw 11,445 mu gihe ubaye uciyye i Karongi wishyura Frw 10,296 harimo ikinyuranyo cy’amafaranga akabakaba Frw 1,500.

Mu Majyaruguru, urugendo rwa Nyabugogo-Musanze ni Frw 3.821  mu gihe mu Majyepfo, Nyabugogo-Huye ari Frw  5068 Frw.

Mu Burasirazuba, kuva  Nyabugogo-Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ni Frw 7900  mu gihe Nyabugogo-Rusumo mu Karere ka Kirehe ari Frw 7029.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06, Mata, 2026 nibwo ibyo biciro bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Hagati aho, RURA yatangaje ko igiciro cya litiro imwe ya lisansi (essence) kitagomba kurenza Frw 2,303 kuri litiro, mu gihe mazutu yo itagomba kurenga Frw 2,205 kuri litiro.

RURA ivuga ko ibi biciro birimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Iki kigo cyatangaje ko iri hinduka rishingiye ku mihindagurikire y’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, n’ingamba za Leta zo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’isi.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *