Mu Gihe Gaze Iri Guhenda Ku Isi, u Rwanda Rugiye Gufasha Abaturage Kuyibona

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Gazi ni kimwe mu bikoresho byiza byo gutekesha. Ifoto: BBC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yabwiye Abadepite ko Guverinoma iri hafi guha gaze ingo 10,000 ziri hirya no hino mu gihugu.

Abivuze mu gihe ku isi hari ikibazo cy’ubuke bwayo ndetse n’ubw’ibikomoka kuri petelori muri rusange ahanini bitewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, ahantu h’ingenzi mu gucukura no gucuruza ibyo bintu nkenerwa cyane mu bukungu.

Kabera avuga ko uwo mugambi uzagerwaho binyuze mu gukoresha inguzanyo u Rwanda rwahawe na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo (AIIB)

Iyi nguzanyo ni miliyari 14.8 z’Amayeni y’Ubuyapani, ni ukuvuga asaga miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bagize izo ngo, bazahabwa ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije gusa hari n’abo mu zindi ngo 200,000 bazagezwaho amashanyarazi yo kubafasha kuzamura urwego rw’imibereho yabo.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangarije Abadepite ko iryo shoramari rizakorwa mu guteza imbere icyaro, kikabona ibikoresho byo gutekesha bitangiza ikirere kandi bidahenze, hakiyongeraho n’amashanyarazi yo kubafasha kuzamura ubukungu bwabo.

Godfrey Kabera ati: “Bizibanda cyane ku ngo no ku bikorwa by’iterambere mu bice by’icyaro, ahari icyuho kinini cy’amashanyarazi.”

Avuga ko kuba amashanyarazi yarageze henshi mu Rwanda mu gihe cy’imyaka icumi ishize, bitavuze ko hose ahari ku rwego rwiza.

Imbogamizi zikiri muri uru rwego zirimo n’ubushobozi buke bw’imari, intera iri hagati y’imiyoboro y’amashanyarazi n’abayakeneye no kutabona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Godfrey Kabera auvga ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro birimo kongera imiyoboro y’amashanyarazi no kunoza isanzwe ho, kuzamura umubare w’abayafiteho ifatabuguzi haba abafatira ku muyoboro rusange nabifashisha uburyo budafatiye ku muyoboro (off-grid) hakazabaho n’icyiciro cyo guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Nurangira uko wateguwe, uwo mushinga uzatuma amashanyarazi agera ku ngo zirenga 200,000, afashe abacuruzi n’inganda 850 kubona umuriro uhagije mu rugero runaka.

Muri uwo mujyo kandi hari ingo 50,000 zizabona amashanyarazi adafatiye ku muyobora usanzwe( ayo akaba ari ashingiye ku mirasire y’izuba, ahanini).

Ahandi azagera ni mu mavuriro n’amashuri byose hamwe 310, bikazajyanirana no gushyira amatara ku mihanda ifite uburebure bwa Kilometero 200 iri mu mijyi yemejwe ko yunganira Umurwa mukuru, Kigali.

Mu kugira icyo babivugaho, Depite Murora yavuze ko mbere y’ingendo bakoreye mu turere, bari barabwiwe ko igihugu giteganya kugera nibura ku kigero cya 90% by’abagerwaho n’amashanyarazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, abaza niba iyi nguzanyo izafasha kurenga icyo gipimo cyangwa kugera ku 100%.

Ndetse ngo ubwo bageraga mu Turere, niko abayobozi batwo bababwiye.

Ati: “Uturere twatubwiye ko tuzagera kuri 90% y’amashanyarazi mu ngo muri uyu mwaka. Ese iyi nguzanyo izadufasha kugera ku 100% ry’uwo muhigo cyangwa izadufasha gukomeza uwo mujyo?”

Minisitiri Kabera yamusubije ko iyi nguzanyo iri mu zari zarateganyijwe mu bikorwa by’ingengo y’imari y’uyu mwaka bityo ikaba ijyanye n’imihigo igihugu cyihaye, by’umwihariko mu kongera amashanyarazi mu baturage.

Depite Kanyange, ku ruhande rwe, yabajije igihe Abanyarwanda bazashoborera gutekera kuri gaze batanyuze ku miyoboro isanzwe iyitanga kuko hari ubwo ibura.

Minisitiri Kabera yamusubije ko hari umushinga wa gazi metane uri gutunganywa ngo uzafashe mu guteka, ufashe no mu nganda, ukazarangira mu mwaka wa 2028.

REG igaragaza ko umwaka wa 2025 warangiye abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 85.4%, aho 60.1% bari ari bo bari bari ku muyoboro mugari naho 25.3% bagakoresha amashanyarazi adafitiye ku muyoboro (off grid, cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba.

Inguzanyo u Rwanda rwahawe n’iriya Banki y’Aziya izishyurwa mu myaka 29 ariko ikazatangira kubarwa nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu mwaka wa 2031.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *