U Rwanda rukomeje gushimwa ku rwego mpuzamahanga kubera ishoramari rikomeye rukora mu guteza imbere abaturage. Urwego ruherutse kubiruhembera ni Banki y’Isi nyuma yo gusuzuma uko rwitwaye mu bihe byatambutse.
Ibipimo Banki y’isi yashingiyeho irushima, bikubiye mu cyegeranyo kitwa Human Capital Index Plus (HCI+).
Iki gihembo cyatangiwe mu birori byabereye i Washington, D.C., aho u Rwanda rwatangarijwe mu ruhame ko rwitwaye neza cyane ugereranyije n’urwego rw’ubukungu ruriho.
Iri shimwe rigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuzamura imibereho myiza n’ubushobozi bwo gukora bw’abaturage binyuze mu ishoramari rihamye mu buzima, uburezi no gufasha mu guhanga imirimo mu rubyiruko n’abagore.
Iki gihembo cyashyikirijwe u Rwanda na Mamta Murthi washimye uburyo igihugu gikoresha neza inkunga gihabwa zo muri gahunda zigamije guteza imbere abagituye.
Mamta Murthi yagize ati: “Uko u Rwanda rwitwaye muri Human Capital Index Plus bigaragaza ko gushora imari mu buzima, uburezi n’ubumenyi ngiro bishobora gutanga umusaruro ugaragara mu kongera ubushobozi bwo gukora. Ni urugero rwiza rw’uko ibihugu bishobora kugera ku musaruro ufatika n’iyo byaba bifite ubushobozi buke.”
Human Capital Index Plus ni igipimo gishya cyongerewe ku cyari gisanzwe, kigamije kureba uko ibihugu bihindura ishoramari bikora mu iterambere ry’abantu rikabyara umusaruro ugaragara mu bukungu.
Gishingiye ahanini ku bipimo by’ingenzi birimo:
-uko abaturage babona serivisi z’ubuzima,
-ireme ry’uburezi,
-n’uruhare rw’abaturage mu kwihangira imirimo cyangwa gufashwa kuyibona.
Uko u Rwanda rwitwaye neza muri iki gipimo ni umusaruro w’imyaka myinshi ishize rushyira imbaraga mu kwagura serivisi z’ubuzima, kuzamura ireme ry’uburezi no guha abaturage ubumenyi bujyanye n’ubukungu bugezweho.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa niwe wakiriye iki gihembo nk’intumwa ya Guverinoma akaba ari nawe ushinzwe guteganya imigambi igihugu kizashoramo.
Yashimye iri shimwe, avuga ko bishimangira umuhati igihugu gifite wo gushyira umuturage ku isonga cyane cyane mu iterambere.
Abahaye u Rwanda icyo gihembo barushimira ko ruri mu bihugu bike bikennye bikoresha neza amafaranga yaba ay’inguzanyo cyangwa impano mu kuzamura umusaruro mu buryo bufatika.
Ibi rubikora mu gihe ku isi muri rusange hari imbaraga ziri gushyirwa mu iterambere ridaheza, rifasha ibyiciro byose kuzamura urwego rw’imibereho yabyo.
Human Capital Index Plus ni iki?
Human Capital Index Plus (HCI+) ni igipimo kigaragaza uko igihugu cyubaka ubushobozi bw’abagituye, kikerekana amahirwe abana b’uyu munsi bafite yo kuzavamo abantu bakuze bafite ubuzima bwiza, bize neza kandi bashoboye gukora bagatanga umusaruro.
Mu yandi magambo, iki gipimo kireba niba ishoramari igihugu gikora mu buzima, uburezi n’ubumenyi:
- rifasha abana gukura neza,
- rikabaha ubumenyi bufite ireme,
- kandi rikabategura kuzavamo abakozi bazatanga umusaruro mu bukungu.
Ni uburyo bukoreshwa cyane na Banki y’isi mu gupima no kugereranya uko ibihugu biteza imbere abaturage babyo, hagamijwe kumenya niba ibyo bishoramo imari bitanga umusaruro ugaragara.

