Hamas Yatoye Umuyobozi Mushya

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Khalil al-Hayya. Ifoto@Wikipedia

Khalil al-Hayya yatorewe kuyobora umutwe wa Hamas nyuma yo kurusha ijwi rimwe uwo bari bahanganye. Atorewe nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri uyu mutwe udafite umuyobozi umwe rukumbi uwuyobora ahubwo uyoborwa n’itsinda ry’abantu batanu.

Nyuma y’uko uwari umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar, yishwe mu Ukwakira 2024, Hamas yatangiye kuyoborwa n’inama y’abayobozi batanu, Khalil al-Hayya akaba umwe muri bo.

Abasesenguzi bavuga ko intsinzi ye mu matora ndetse n’umubano mwiza yagiranye na Steve Witkoff, intumwa yihariye ya Amerika mu biganiro byabaye mbere, bishobora gutuma ibiganiro bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku hazaza ha Gaza bigira urufatiro.

Mu gusubiramo ibyo Muhammad Shehada, umushakashatsi ku bibazo bya Gaza ukorana n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cy’i Burayi kizwi nka European Council on Foreign Relations (ECFR), yayibwiye, Al Jazeera yanditse ko al-Hayya afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye bo mu ihuriro ryiswe “Axis of Resistance”, rishyigikiwe cyane na Iran, ariko ko anafite ubushobozi bwo kugirana ibiganiro no gushaka ibisubizo binyuze muri dipolomasi.

Uwo muhanga ati: “Nzi ko Steve Witkoff yashakaga kuganira na al-Hayya imbonankubone. Ni umuntu ushobora guhuza urugamba no kuganira binyuze mu nzira za dipolomasi.”

Shehada yongeyeho ko al-Hayya azwi cyane muri Hamas nka ‘Se w’abahungu bane bapfiriye mu rugamba”, kuko abana be bane bishwe mu bihe bitandukanye by’intambara.

Babiri bishwe mbere y’igitero Hamas yagabye kuri Isiraheli ku wa 7 Ukwakira 2023, undi yicirwa mu gitero cya Israel cyagabwe i Doha igihe al-Hayya yari mu biganiro ku cyifuzo cya Witkoff muri Nzeri 2025, naho uwa kane yicwa nyuma yaho.

Khalil al-Hayya yavukiye kandi akurira muri Gaza. Yabaye umuyobozi wa Hamas ushinzwe Gaza ari mu buhungiro ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru bayoboye ibiganiro byo guhagarika imirwano no guhererekanya imfungwa hagati ya Hamas na Isiraheli.

Yarushijeho kugira ijambo rikomeye muri Hamas nyuma y’uko Yahya Sinwar ndetse n’uwari umuyobozi wa politiki wa Hamas, Ismail Haniyeh, bishwe mu bitero bitandukanye, harimo icyamwishe i Tehran muri Nyakanga 2024.

Mu mwaka ushize, al-Hayya na we yari mu bayobozi ba Hamas bagabweho igitero cya Israel i Doha, ariko ararokoka.

Hugh Lovatt, umusesenguzi mukuru muri ECFR, avuga ko gutorwa kwa al-Hayya bidashobora guhindura cyane imiterere cyangwa imiyoborere ya Hamas.

Ati: “Al-Hayya ni umukandida ugiye gukomeza umurongo wari usanzwe. Yari umwungiriza wa Yahya Sinwar muri Gaza kandi amaze igihe kinini ari hafi y’ubuyobozi bukuru bwa Hamas. Nubwo bamwe bamufata nk’umuntu ukomeye kandi wegereye Iran, ibyo bisaba kubisobanukirwa neza kuko anafite uruhande rwa dipolomasi n’ibiganiro.”

Khalil al-Hayya ni umwe mu bayobozi ba Hamas bamaze imyaka myinshi bagira uruhare mu byemezo bikomeye by’uyu mutwe. Kuba avuka muri Gaza bishobora gutuma yibanda cyane ku bibazo byugarije abaturage baho, cyane cyane nyuma y’intambara ndende yangije ibikorwa remezo, isiga abaturage benshi badafite aho kuba ndetse bakeneye ubufasha bw’ibanze.

Nubwo bamwe bateganya ko ubuyobozi bwe bushobora gufasha mu biganiro byo guhagarika imirwano no kurekura imfungwa, abandi bavuga ko impinduka nyinshi zizaterwa n’uko intambara iri kubera muri Iran izagenda n’imyanzuro izafatwa n’impande zombi ndetse n’abahuza mpuzamahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *