Ikiganiro Na MTN Ku Ruhare Ikekwaho Mu Bujura Bwakorewe Equity Bank Rwanda( Igice Cya 4)

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Iki ni igice cya kane cy’uruhererekane rw’inkuru z’iperereza Taarifa Rwanda ikora ku byaha bivugwa by’uburiganya bw’amafaranga menshi muri Equity Bank Rwanda.

Mu gihe iperereza rikomeje, hari ingingo imwe yagaragaye ikeneye gusobanurwa byihariye: uruhare rwa serivisi z’itumanaho zikoreshwa mu kohereza amafaranga (Mobile Money), by’umwihariko MoMo Rwanda, aho bivugwa ko habayeho ihererekanywa ry’amafaranga menshi (cashing out) icyarimwe kandi mu buryo bufifitse.

Inyandiko zasuzumwe, zigaragaza ko amafaranga arenga miliyari 4.1 z’amafaranga y’u Rwanda avugwaho ko yimuriwe mu buryo butemewe anyuze kuri konti nyinshi za MTN MoMo, bigateza ibibazo bikomeye bikeneye ibisobanuro ku baturage, inzego zihariye muri uru rwego, ndetse n’urwego rw’imari muri rusange.

Ni ngombwa gutanga umucyo ko nta bushinjacyaha Taarifa Rwanda ikorera urwego mu zivugwa mu bucukumbuzi kuri iyi nkuru kandi si no gushaka gutagatifuza Equity Bank Rwanda ngo yihunze inshingano ifite ku bakiliya.

Icyo iki kinyamakuru uri gusoma gikora ni ukuguha ibisobanuro byumvikana kuri ubwo bujura bwatumye Abanyarwanda n’abandi bizeye iriya banki iri mu nini kurusha izindi bibwa ayabo kandi menshi.

Taarifa Rwanda yabajije ubuyobozi bwa MTN Rwanda ibibazo bikurikira kugira ngo ibiyivugwaho muri iyi dosiye bisobanuke:

Ikibazo: Ese MTN yemeza ko nimero 341 zatanzwe na Equity Bank ari iza MTN zifite konti za MoMo?

Igisubizo: Yego, igice kinini cy’izo nimero ni iza MTN Rwanda kandi zifite konti za MoMo.

Ikibazo: Byashobotse bite ko haboneka SIM cards nyinshi gutya ntihagire ikintu kiburira ababishinzwe ko hashobora kuba harimo uburiganya?

Igisubizo: Izo SIM ntabwo zafashwe icyarimwe. Zanditswe umwe ku wundi mu gihe kirekire, zimwe zikoreshwa kuva 2018 na 2019, naho 12 gusa ni zo zanditswe muri 2026, kandi zose zujuje ibisabwa mu buryo bwo kuzitanga bita KYC.

Ikibazo: Ese izi SIM zari nshya cyangwa zari zisanzwe zikoreshwa?

Igisubizo: Ahanini zari zisanzwe zikoreshwa.

Ikibazo: Zanditswe mu gihe kingana iki?

Igisubizo: Zanditswe hagati ya 2019 na 2026, bityo rero ntabwo zandikiwe icyarimwe.

Ikibazo: Haba hari SIM nyinshi zanditswe ku irangamuntu imwe zifite amakuru menshi kuri nyirayo icyarimwe, cyangwa byakozwe kenshi?

Igisubizo: Oya. Amategeko ya KYC yarubahirijwe. Kandi umuntu umwe ntiyemerewe kurenza SIM 3 nk’uko biteganyijwe muri ubwo buryo bwo kubarura SIM Cards.

Ikibazo: Ese haba hari abakozi banyu cyangwa aba agents baba barandikiye abandi bantu SIM nyinshi zifite amakuru akemangwa?

Igisubizo: Oya, byose byakozwe mu buryo bwemewe kandi byemejwe n’urwego rubishinzwe.

Ikibazo: Ese MTN yaba ifite amategeko akomeye ku bijyanye no gufata SIM nyinshi icyarimwe? Muri iyi dosiye se, ayo mategeko uaba yarishwe nkana?

Igisubizo: Amategeko arahari kandi ntiyarenzweho kuko nta gufata SIM nyinshi icyarimwe kwabaye.

 Ikibazo: Byba byaragenze gute ngo izi SIM zihabwe ubushobozi bwo kwakira amafaranga yo kuri MoMo?

Igisubizo: Nyuma yo kwiyandikisha no kuzuza ibisabwa bya KYC, umukiriya ni we ubwe ushyiraho PIN kugira ngo konti ya MoMo ikore, kandi ibyo byose bikurikiza bwa buryo bwa KYC twavuze haruguru busanzwe bwemewe.

Ikibazo: Ese ubundi, SIM nshya ihita ihabwa ubushobozo bwo kwakira amafaranga ya MoMo?

Igisubizo: Ishobora kuyihabwa, ariko kuyikoresha bisaba gushyiraho PIN no kuzuza ibisabwa byose. Ni ngombwa rero guca mu nzira zose ziteganyijwe.

Ikibazo: Mwaba mwaragenzuye ko konti zose zari zujuje ibisabwa?

Igisubizo: Yego, kandi byemejwe n’urwego rubishinzwe nyuma yo kubirugezaho

Ikibazo: Haba hari konti zatangiye kwakira amafaranga menshi ako kanya?

Igisubizo:Twasanze  inyinshi zari zisanzwe zikoreshwa. 12 gusa muri zo  ni zo nshya, zikaba izo mu mwaka wa 2026.

Ikibazo: Kuki ibi mutahise mubona ko ari ibintu bidasanzwe ngo harebwe uko byifashe nibiba ngombwa bikumirwe?

Igisubizo: Impamu ni uko byari biri mu mipaka isanzwe yemerewe abakiriya. Nibigaragara ko hari ibidahwitse, amatsinda ya MoMo azabisuzumana ubwitonzi

Ikibazo: Nyuma yo gusuzuma se haba hari  konti zifitanye isano n’abakozi ba MoMo cyangwa abacuruzi bwabonye?

Igisubizo: Yego, zimwe zifitanye isano n’abakozi ba MoMo basanzwe kandi babifitiye uburenganzira. Ni abakozi babyemerewe kandi batangiye kubikoresha guhera mu mwaka wa 2018/2029.

Ikibazo: Ni izihe konti cyangwa SIM zahagaritswe?

Igisubizo: Hari  konti n’ibikorwa byahagaritswe, ariko SIM ziracyakoreshwa mu iperereza kuri iyi ngingo turi kuganiraho.

Ikibazo: Hari ibimenyetso by’ubujura bw’indangamuntu cyangwa ubufatanye bw’imbere mu kigo mwaba mwarabonye?

Igisubizo: Oya, byose byubahirije amategeko.

Ikibazo: Hari abakozi ba MTN bari gukorwaho iperereza?

Igisubizo: Oya. Kugeza ubu nta mukozi wacu ukurikiranwa muri iyi dosiye.

Ikibazo: Hari intege nke zagaragaye muri sisiteme y’imikorere yanyu?

Igisubizo: Nta ntege nke zagaragaye mu mikorere yacu zatuma duhindura uko ibintu byakorwaga mu kwandikisha SIM cards.

Ikibazo: Ni izihe mpinduka mwakozwe mu kwandikisha SIM Cards nyuma y’ibyo byose?

Igisubizo: Oya, nta mpinduka zikenewe ngo hagire igihindurwa muri ibyo byose.

Ikibazo: Ni iki cyatuma abakiriya bongera kugirira icyizere MTN?

Igisubizo: Hari uburyo bukomeye bwo kugenzura SIM, kandi iki kibazo nticyatewe no gufata SIM nyinshi icyarimwe. MTN ifite uburyo bwo gusuzuma ibi byose kandi hari uburyo bwo kureba ko inzego bireba zose zibikurikirana.

Ikibazo: Ese inzego zibigenzura zaba zarabajije MTN ibisobanuro kuri iyi dosiye?

Igisubizo: Yego zarabikoze kandi  zahawe ibisobanuro byose byari bikenewe.

Ikibazo: Ese mushobora guha abasomyi inyandiko irambuye yerekana uko amafaranga yagiye, ayagarujwe, n’igihe ubujura buvugwa aha bwaba bwaratangiriye?

Igisubizo: Yego, iyo nyandiko n’ibisobanuro byarateguwe mu buryo bwumvikana kandi yagejejwe ku nzego zibishinzwe.

Ikibazo: Mwaba se mwarasanze hari SIM zatanzwe mu buryo budasanzwe?

Igisubizo: Oya, byose byanyuze mu nzira nyazo.

Ikibazo: Ni amafaranga angahe amaze gufatwa cyangwa kugaruzwa?

Igisubizo: Amafaranga yagaragaye yahagaritswe kandi amakuru ajyanye nayo yagejejwe ku nzego bireba.

Ikibazo: Iyo mu bisuzumye neza, musanga ari nde muri MTN cyangwa MoMo ukwiye kubazwa amakosa yabaye muri ibyo bya SIM cards?

Igisubizo: Nta makosa yagaragaye muri sisiteme ya SIM.

Icyitonderwa: Mu bice bizakurikiraho, hazabaho ibiganiro na RIB, BNR na Equity Bank ku makuru mashya y’iri perereza rigikomeje.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *