Ibyiza Bine Byo Kunywa Ikawa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Kunywa ikawa bifite inyungu nyinshi ku buzima. Ibi ahanini biterwa n’uduce twitwa polyphenols (antioxidants) dufasha kurwanya uburibwe mu mubiri no kugabanya kwangirika kw’uturemangingo (oxidative stress).

Utu duce dufasha ingingo zitandukanye z’umubiri gukora neza.

Dore inyungu 4 z’ingenzi:

1.Ubuzima bw’ubwonko

Ikawa ifasha ubwonko gukora butuje no gutekereza neza.

Ariko si ibyo gusa—ishobora no kurinda ubwonko indwara mu gihe kirekire

Ifasha kwibuka no kongera ubushobozi bwo gutekereza

Ishobora kugabanya ibyago byo kugira agahinda gakabije, igafasha kurinda indwara z’ubwonko nka Parkinson na Alzheimer, ahanini izo ndwara zibasira abantu bageze mu zabukuru zigatuma bubagirwa vuba.

2.Ubuzima bw’umutima

Kunywa ikawa mu rugero ruciriritse bigabanya ibyago byo kurwara umutima, bikagabanya ibyago byo gutuma udutsi tw’ubwonko duturika.

3.Ubuzima bw’umwijima

Ikawa kandi ishobora gufasha mu kugabanya ibyago byo kubyimba umwijima kubera ibinure biwufataho.

Iyo ibinure bibaye byinshi ku mwijima bituma urwara indwara bita urushwima, bityo kunywa ikawa bikaba byagabanya ibbyago bya kanseri y’umwijima n’iyo mu mara manini.

4.Imikorere y’umubiri (Metabolism)

Abanywa ikawa bagira ibyago bike byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2.

Ikawa ikwiye kunyobwa ingana iki ku munsi?

Abahanga bavuga ko ari byiza kunywa mu rugero.

Miligarama 300–400 za caffeine ku munsi zaba zihagije muri rusange kandi izi zingana n’ibikombe butatu cyangwa bine ku munsi.

Ariko hari abantu bashobora kugira ibibazo biterwa n’uko imibiri yabo yakwivumbagatanya kuri iki kinyobwa.

Abo bantu ndetse bashobora no kunyurwa no kunywa igikombe kimwe kikaba gihagije bitewe n’uko umubiri wabo ubyakira.

Ese wakongeramo isukari cyangwa amata?

Burya ikawa ubwayo ifite inyungu nyinshi utiriwe uyishyiramo isukari cyangwa amata.

Kongeramo isukari nyinshi cyangwa amata menshi bishobora kugabanya ako kamaro bigatuma igira amasukari adakenewe cyane.

Igihe cyiza cyo kunywa ikawa ni mu gitondo utarengeje 11:30.

Irinde kuyinywa nyuma ya saa sita kugira ngo itabangamira ibitotsi byawe.

Nanone ntuyinywe ku nda irimo ubusa kuko hari ubwo yakurya mu nda.

Ujye ubanza umire utuntu nk’amagi, imigati, cyangwa yogurt.

Abahanga kandi basaba abantu kuzirikana ko mu gihe unywa ikawa, utagomba kwibagirwa kunywa amazi kuko burya ari yo kinyobwa gihatse ibintu byose.

Ikindi ni uko n’ubwo caffeine ishobora gutuma ujya kwihagarika kenshi, amazi ari mu ikawa afasha umubiri kubona amazi ahagije.

Ariko nanone ni byiza gukomeza kunywa amazi asanzwe ku manywa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *